U Rwanda rwungutse ibigo 6 bitegura abana b’amafi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

U Rwanda rwari rusanganwe ibigo 2 bya Leta bitegura umurama ndetse bikanarera abana b’amafi yo mu bwoko bwa Tilapia. Kuwa 27 Kanama 2024 ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB cyemeje ibindi bigo 6 bikora abana b’amafi  kandi byose ni iby’abikorera.

Ibi bigo 6 bishya bitegura abana b’amafi biri mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Bugesera, Gisagara and Rusizi byahawe uburenganzira na RAB bwo gutangira gushyira amafi byatubuye ku isoko.

RAB ivuga ko yahaye ububasha ibi bigo imaze kubikorera ubugenzuzi yemeje ko bujuje ubuziranenge. Dr. Solange Uwituze umuyobozi mukuru  wungirije wa RAB yatangaje ko ibi bigo bizagira uruhare rukomeyeu gufasha igihugu kugera ku ntego cyihaye.

- Advertisement -

U Rwanda rufite intego yo kubasha gukora amafi nibura Toni 80,000 kugeza mu mwaka wa 2035.

U Rwanda rwihaye intego yo kongera umusaruro w’amafi ukagera nibura kuri Toni 112,000 uyu mwaka. Ibi bikaba byafasha kugera ku ntego y’umuturage wo munsi y’ubutayu bwa Sahala urya nibura ibiro 6.6 by’amafi.

Kugira ngo u Rwanda rubashe kugera ku ntego mpuzamahanga y’umuturage urya nibura ibiro 16.6 ku mwaka, bisaba ko aba nibura umusaruro w’amafi ugera kuri Toni 265,600 buri mwaka.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:45 pm, Sep 9, 2024
temperature icon 25°C
thunderstorm with light rain
Humidity 53 %
Pressure 1010 mb
Wind 11 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe