Urwego rw’uburezi ruteganyirijwe gutwara Miliyari 792.7 z’amafaranga y’u Rwanda. Uru rwego nirwo ruzatwara amafaranga menshi mu ngengo y’imari.
Uburezi bwihariye 14% by’ingengo y’imari yose ingana na Miliyari 5,690 z’amafaranga y’u Rwanda. Urwego rw’uburezi MINECOFINE ivuga ko rwahawe iyi ngengo y’imari hagamijwe kongera ireme ry’uburezi buhabwa abanyeshuri mu Rwanda.
Kubaka amashuri mashya no kuyashyiramo ibikoresho byonyine bizatwara Miliyari 7.9 Z’amafaranga y’u Rwanda, kubaka amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) bizashorwamo ibijyanye no kubaka ibyumba by’amashuri bishya aya mafaranga agize ingengo y’imari yo mu burezi arimo igice kinini kizajya kunganira gahunda yo gufatira Ifunguro ku mashuri igenewe abanyeshuri bo mu mashuri abanza ndetse na gahunda yo kongera umubare w’abarimu bafite ubushobozi.
Uburezi bukurikirwa n’urwego ry’ibikorwaremezo rwagenewe Miliyari 579 z’amafaranga y’u Rwanda. Muri aya Miliyari 263.4 Frw azajya mu bwikorezi, Miliyari 204.5 Frw azashorwa mu ngufu, Miliyari 111.4 Frw zizajya mu bikorwaremezo by’amazi.
Urwego rw’ubuzima rwagenewe Miliyari 376.3 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu gihe urwego rw’ubuhinzi rwagenewe Miliyari Miliyari 232.3 z’amafaranga y’u Rwanda.1 Miriyaridi 4.6.