Uburusiya bwasinyanye na Korea ya Ruguru amasezerano yo gutabarana mu ntambara

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu ruzinduko Perezida w’uburusiya Vradmil Putin yagiriye muri Korea ya Ruguru ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye no gutabarana mu bihe by’intambara.

Perezida wa Korea ya Ruguru Kim Jong Un yavuze ko ashyigikiye n’umutima we wose urugamba U burusiya buri kurwana muri Ukraine. Perezida Putin waherukaga muri Korea ya Ruguru mu mwaka wa 2020 yavuze ko ubufasha bwo kwirwana ho buzahererekanwa hagati y’ibihugu byombi mu gihe hari uwashaka kubishotora.

Putin akigera muri Korea ya Ruguru yakiriwe mu birori bidasanzwe. Ahabwa indabo ndetse hanaraswa urufaya mu kirere rwo kumwakira I Pyongyang.

- Advertisement -

Perezida Putin yashimiye mugenzi we wa Korea ya Ruguru Kim Jong Un wamutumiye ngo baganire muri Korea ya Ruguru ariko kandi anamwizeza ko ukubonana kwabo gutaha kuzabera I Moscow mu burusiya.

Amasezeno y’ubufatanye mu ntambara yasinywe ariko ntiyakiriwe neza n’abashyigikiye Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’uburusiya. Leta zunze ubumwe za Amerika na Korea y’epfo bakomeje gushinja Korea ya Ruguru gutanga ibisasu birashishwa ku ngabo z’abarusiya ziri muri Ukraine. Maze ngo uburusiya nabwo bugatanga ibiribwa ku banyakorea ya Ruguru.

Ibi ariko yaba Perezida Putin yaba na Perezida Kim Jong Un babyamaganiye kure. Bavuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa.

Perezida Putin akomeje ingendo zo gushaka uko yakubaka umubano n’ibihugu bitandukanye kuko kuva yatangiza intambara muri Ukraine ibihugu byinshi bitumva kimwe uwo mwanzuro byamuteye umugongo.

Nyuma ya Korea ya Ruguru, Perezida Putin azanasura inshuti y’uburusiya kuva kera ya Vietnam.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:58 pm, Oct 5, 2024
temperature icon 22°C
few clouds
Humidity 56 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe