Kuri uyu wa gatatu tariki 30 Nyakanga mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kimironko Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo wakoraga inzoga zitemewe yarangiza akazitirira amazina ya bimwe mu binyobwa by’inganda zo mu Rwanda.
Uwo mugabo witwa Kamanzi Fred w’imyaka 32, yafatanywe ibinyobwa bitandukanye, harimo zimwe mu nzoga ndetse n’amazi afite amazina ya zimwe mu nganda zo mu Rwanda nka Nil ikorwa na Sulfo Rwanda ndetse no kwigana izina ry’amazi ya Inyange Industries.
Ibindi yiganaga ni inzoga zo mu bwoko bwa Africana Lion Gin, Super Gin na Buffalo Gin.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Mbabazi Modeste yavuze ko ibyaha nk’ibyo ari bibi kuko bishyira mu kaga ubuzima bw’ababifatiwemo.Mbabazi yagize ati : “ Tuzakomeza gukora iperereza kugeza ibi bikorwa bivanyweho.Turasaba abaturage gukorana natwe tukarandura burundu icyaha cyo kwigana ibicuruzwa.”
Kamanzi yakoreraga mu nzu yakodeshaga ku Kimironko, iyo nzu yari nk’uruganda yari yarayujujemo amacupa.Yajyaga kugura etanolo mu majerikana ubundi akayifungura , yarangiza akayuzuza muri ya macupa.Amacupa yabaga yamaze kuyashyiraho ibirango by’ibyiganano yakuye muri Uganda.
Ushinzwe amasoko muri Sulfo Rwanda Jishid Kakkadath yavuze ko ibikorwa nk’ibyo bidahombya Sulfo gusa, ngo ahubwo bigira ingaruka ku nganda zo mu gihugu zose.Bakaba bafite gahunda yo gukora iperereza n’ahandi ngo bagenzure ko nta bandi bigana ibicuruzwa byabo.
Kamanzi naramuka ahamwe n’icyaha, azahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ntanarenge miliyoni 10 nkuko biteganywa n’ingingo ya 378 na 382 z’Igitabo cy’Amategeko Ahana y’u Rwanda.