Mu rubanza ruregwamo Dr Leon Mugesera ku byaha bya Jenoside rwari gukomeza kuri uyu wa gatatu, rwasubitswe kubera impamvu z’uburwayi bw’uregwa.Ubushinjacyaha bwibukije urukiko ko ibyo urukiko rwari rwasabye ku igaragaza ry’aho abazashinjura Mugesera baherereye, ngo ntibyubahirijwe.
Dr Leon Mugesera
Ubusanzwe urukiko rwari rwasabye Mugesera kugaragaza ibihugu abamushinjura baherereyemo, ibyo bazakenera nko kuburanira mu muhezo ndetse no ku mugaragaro.Byari byitezwe ko birasuzumwa kuri uyu wa gatatu nyamara urukiko rwavuze ko ruzabisuzuma ubutaha.
Nubwo urukiko hari ibyo rwasabye Mugesera, na we hari ibyo yasabye mu ibaruwa yandikiye Minisiteri y’Ubutabera ku itariki ya 24 Kamena, asaba kongererwa imyaka itatu yo kwitegura no gutegura abazamushinjura,ngo kuko n’ubushinjacyaha bwafashe imyaka 11 bwitegura.
Ikifuzo cya Mugesera nigishyirwa mu bikorwa, urubanza rwe rushobora kuzatinda kuko rumaze imyaka ibiri, ubwo rukaba rwarangira rumaze hafi imyaka itanu.Dr Leon Mugesera aregwa ibyaha bya Jenoside yakoreye ku Kabaya byiganjemo ijambo yahavugiye mu 1992.
Urubanza ruzakomeza ku itariki 30 Kanama.