Kuri uyu wa kane 24 Nyakanga 2014 ,Ubutabera mpuzamahanga bwongeye gutangiza gahunda yo guta muri yombi abantu 9 bashakishwa kubera Jenoside yakorewe abatutsi.
Urutonde rw’abantu 9 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi
Leta y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa mu butabera mpuzamahanga harimo urukiko rwa Arusha , Polisi Mpuzamahanga, ibiro bya Leta zunze ubumwe za Amerika bishinzwe gutahura inkozi zibibi,batangije gahunda yo guta muri yombi abantu icyenda bashakishwa kubera Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda , aho Leta ya Amerika yavuze ko ikomeje gahunda yayo yo guha miliyoni 5 z’amadolari umuntu wese uzatanga amakuru ku bantu 9 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Iyi Gahunda ikaba yatangijwe ku rwibutso rwa Kigali ku gisozi aho ubutabera mpuzamahanga bushaka guta muri yombi 9 basize bashyize mubikorwa genocide yakorewe abatutsi muri 1994.
Abo 9 ni Felicien Kabuga, Protais Mpiranya, Augustin Bizimana, Ladislas Ntaganzwa, Fulgence Kayishema, Pheneas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Charles Ryandikayo na Charles Sikubwabo.
Kabuga, Mpiranya and Bizimana baramutse bafashwe bakaba baburanishwa n’urukigo mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ICTR/MICT n’aho abandi 6 (batandatu ) bazaburanishwa n’ubutabera bw’uRwanda aho amadosiye yabo yahawe u Rwanda kuva 2012.
Umushyitsi mukuru kuri uyu muhango akaba yari minisitiri w’ubutabera Johnson Businge n’abandi batandukanye harimo ukuriye ubushinjacyaha mu rukiko rwashyiriyeho urwanda rukorera Arusha Hassan Bubacar Jallow , ushijwe gutahura abakoze ibyaha muri interpol stefano carvelli , n’ushinzwe ibiro bya Amerika Stephen Rapp mu gutahura inkozi z’ibibi ku isi hose.
Minisitiri Businge yavuze ko abo bantu bashakishwa kubera Jenocide, k’ubufatanye n’izindi nzego ndetse n’imiryango mpuzamahanga itazahwema gushaka ko bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.Yashimiye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga uruhare bagize muguta muri yombi bamwe bakoze icyo cyaha ndengakamere , aho 93 bamaze kuburanishwa.
Stephen RAPP akaba yasabye ubufatanye hagati y’ibihungu by’umuryango w’abibumbye guhanahana amakuru bagata muri yombi aba bakekwaho ibyaha bya genocide ndetse n’iby’ intambara , aho Leta zunze ubumwe za Amerika yatanze miliyoni eshanu z’amadolari kuri buri wese uzatanga amakuru ku ifatwa ryabo ndetse agacungirwa umutekano .