Habineza Frank yiyamamarije mu karere ka Rusizi kuri uyu wa 1 Nyakanga yavuze ko yiyamamaza kujya mu nteko yari yavuze ko bazakora ubuvugizi hakavaho umusoro w’ubutaka ariko ko byabananiye.
Yavuze ko yahise ahindura umuvuno akora ubushinga wo kugabanya uyu musoro ukava ku mafaranga 300 kuri metero kare ukajya ku mirongo inani 980FRW) kuri metero kare.
Habineza yavuze ko intego yabo ari ukuvanaho uyu musoro burundu ati” twemera y’uko uwo musoro ugomba kuvaho kuko ubutaka ni ubwacu ni gakondo yacu twabuhawe n’Imana. Imana yahisemo ko dutura muri iki gihugu cy’u Rwanda iduha ubutaka bwacu leta yaje nyuma”.
Habineza yongeye gushimangira ko kandi azazamura umushara w’abanganga natorerwa kuyobora u Rwanda, yabwiye abanya Rusizi ko azabakemurira ikibazo cy’umurama w’amafi ya kareremba.
Habineza Frank kandi yongeye gushimangira ko azashyira uruganda muri buri murenge rutunganya ibiwukorerwamo cyane cyane ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ngo ibi azabikora agamije kugabanya ikibazo cy’ubushomeri buri mu rubyiruko n’abandi bagifite imbaraga zo gukora.
Habineza kandi yavuze ko natorwa azakuraho ibigo avuga ko bifungirwamo inzeferezi kuko bihungabanya uburenganzira bwa muntu . Avuga ko bikora nka gereza kandi atarizo ati:” ibi bigo bikora nka gereza kandi atari gereza baha umuntu indyo rimwe ku munsi bakanabakubita, baba bishe uburenganzira bwa muntu inshutri 100″