Ishyaka ry’abakozi (Labour Party) niryo ryegukanye amatora y’abagize inteko ishingamategeko mu bwongereza. Bivuze ko uwitwa Keir Starmer ari we ugiye kuba Minisitiri w’intebe w’ubwongereza.
Ibarura ry’amajwi rirerekana ko ishyaka ry’abakozi rimaze gutsindira imyanya 410 kandi utsinda amatora agomba kuba nibura yatsindiye intebe 326 mu nteko ishingamategeko. Ishyaka ryari risanzwe ku butegetsi ry’abagendera ku mahame ya kera (Conservative Party) ryo rifite imyanya 119.
Ishyaka rya abakonserivateri rya Minisitiri w’intebe ushoje manda ryari rimaze imyaka 14 ku butegetsi ritsinzwe mu buryo butunguranye ariko kandi busa n’ubwaciye amarenga mbere y’amatora. Ubwo abongereza bigaragambyaga bamagana gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda. Iri shyaka ryatsinze amatora ryarwanyije cyane iyi gahunda.
Minisitiri w’intebe mushya Keir Starmer yatangaje kenshi mu kwiyamamaza kwe ko nagera ku butegetsi iyi gahunda y’amasezerano u Rwanda rwari rufitanye n’ubwongereza izahagarara. Ni mu gihe Minisitiri w’intebe ucyuye igihe Rishi Sunak we yari yaramaze gutangaza ko iyo atorerwa indi manda kuwa 24 Nyakanga indege ya mbere itwaye abimukira yagombaga kugera mu Rwanda.
Muri aya matora yo mu bwongereza biragoye ko hari ishyaka riza kugeza amajwi 60%. Iri ry’abakozi (Labour Party) ryamaze kugaragara ko ryatsindiye intebe nyinshi ryari ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi kuva mu 1923.
Nyuma y’aya matora agaragaza Minisitiri w’intebe w’ubwongereza. Biteganijwe ko Rishi Sunak wari usanzwe mu mirimo ahita yandika ibaruwa yegura akayishyikiriza Umwami Charles III. Umwami nawe agahita asaba Keir Starmer gutangira imirimo yo kuyobora Guverinoma y’u bwongereza.
Rishi Sunak we azahita aguma ku buyobozi bw’ishyaka rigendera ku mahame ya kera (Conservative Party) ubwo naryo rihite riba ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bushya.