Ku bitaro bikuru bya Murago no ku bitaro byo mu mujyi wa Entebe bisanzwe byakira abarwayi mu bihe by’byorezo, niho hateguwe kwakirirwa abanduye ubushita bw’inkende.
Ku mavuriro atandukanye yo mu turere naho basabwe gushyiraho ahantu hihariye ho kwakirira abanduye mu turere. Ibi byakozwe cyane mu tureretwegereye umupaka wa Uganda na Repuburika iharanira demokarasi ya Kongo.
Minisiteri y’ubuzima muri Uganda ku cyumweru taliki 08 Nzeri yatangaje ko umubare w’abanduye ubushita bw’intende wari umaze kugera ku bantu 11 kandi hakekewa ko hari abandi bataragaragaza ibimenyetso.
Minisitiri w’ubuzima muri Uganda yatangaje ko gahunda yo guhangana n’icyi cyorezo iri mu turere 17 twegeranye na Kongo, uturere 5 twakira impunzi z’abanyekongo ndetse n’umurwa mukuru Kampala ari ho hantu hafatwa nk’ahari mu byago byinshi byo kwandura no gukwirakwira kw’iyi ndwara.
Aha ngo hari gahunda yihariye irimo gushyira mu kato abava muri kongo, gushyiraho ingamba zo gukaraba intoki ku binjira mu gihugu ndetse no kwirinda gushuzanya bya hato na hato.
Minisitiri w’ubuzima wa Uganda Ruth Acheng yamaze impungnge abasura igihugu cya Uganda abizeza ko Uganda ari igihugu gitekanye kandi gifite ubwirinzi buhagije kuburyo umushyitsi ukigana adakwiriye kwikandagira.
Uganda imaze kwakira dose 2000 z’inkingo za Mpox ni inkingo inzego z’ubuzima zivuga ko zizabanza guterwa abari ahashoboragushyira ubuzima bwabo mu kaga ko kwandura iyi ndwara.