Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo kuvugurura Amategeko, Domitilla Mukantaganzwa, yagaragaje itandukaniro ry’amatora yabaye mu Rwanda mu 2003, 2010, 2017 ndetse n’aheruka kuba tariki 15 Nyakanga 2024.
Ahereye mu matora ya 2003 Madame Mukantaganzwa yemeza ko ari amatora atari arimo umutekano. Ni amatora yaranzwe n’imvugo zo guseserezanya. Ni amatora yarimo abakandida nka Nyakwigendera Twagiramungu Faustin, washyiraga imbere ubwoko bw’ubuhutu na Politiki y’irondakarere. Mukantaganzwa ati “Hari aho tutari twakageze.” RPF yari igifite akazi ko guhindura imyumvire.
Muri 2010 Madame Mukantaganzwa avuga ko hatabayemo ibintu bibi cyane. “Hari aho abantu bari bageze mu myumvire, mu mitekerereze no mu kumenya ko ejo hazaza aribo bagomba kuhagena”. N’ubwo hiyamamaje abakandida benshi b’imitwe ya Politiki barimo Higiro Prosper wa PL, Hon Ntawukuriryayo Jean Damascene wari uwa PSD na Alivera Mukabaramba wa PPC biyongeraga kuri Paul Kagame wa FPR Inkotanyi wanatsinze, ariko kuri Madame Mukantaganzwa ngo abaturage bari batarashira amakenga.Madame Mukantaganzwa ivuga ko yakiriye ibitekerezo havugururwa itegekonshinga, yavuze ko hari abanyarwanda benshi basabye ngo “Nta mashyaka twifuza muri icyi gihugu”. Mu 2010 ngo abanyarwanda bari bagihahamuwe n’amashyaka. Ndetse benshi nta cyiza cy’amashyaka babonaga.
Muri uyu mwaka ngo abanyarwanda bacaga umugani ko aho inzovu zirwaniye ibyatsi ariho bihababarira. Madame Mukantaganzwa yemeza ko mu gihe cyo kuvugurura itegekonshinga uyu mugabo ngo yawanditse muri raporo 130 zose.
Ku matora yo muri 2017 ho rero ngo wari umwanya wo kwemeza amahitamo y’abanyarwanda. Madame Mukantaganzwa ati “Demokarasi niba ari ubutegetsi bw’abaturage butangwa n’abaturage, iyo abanyarwanda bakweretse umurongo ubaha ibyo bifuza.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo kuvugurura Amategeko ageze ku matora ya 2024 yo ayita umusaruro w’urwo rugendo. Ati “Ni abana bato basobanukiwe, ni abakuru bamenye ko hariho byirantarengwa, ni abakuru banyuzwe n’ibikorwa byiza byakozwe kugeza ubu.”
Kuri Madame Mukantaganzwa Domitilla gutora birenze amarangamutima kandi ntawe utora umukandida runaka kuko gusa amukunze, ahubwo abaturage batora akamaro, bagatora amateka ufitanye n’umukandida runaka.
Muri rusange ngo abanyarwanda iyo batora bagendera ku mateka bakabona ishusho y’ahazaza h’uwo batoye.