“Ukuri kurivugira” Perezida Kagame yashimye abanyarwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu ijambo yaje ku bitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ibyo abanyarwanda bakeneye babigaragaje mu matora kandi ko nta wundi wo kubahakanya.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ibyo abanyarwanda bashaka babigaragaje guhera mu gihe cyo kwiyamamaza. Ati ” ibihe byo kwamamaza byabaye igihe cy’ibyishimo bigaragaza ko twanyuzwe.” Perezida Kagame yagarutse ku byavuye mu matora agaragaza ko atari imibare gusa ahubwo ko ukuri kwigaragaje. Ati “Ntabwo ari imibare gusa ahubwo Ukuri kurivugira. Abanyarwanda twagaragaje ubumwe n’intego duhuriyeho yo kwigenera ahazaza hacu.”

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko ibyo u Rwanda rugeze ho mu myaka 30 birenze ibyari byitezwe. Ati “Icyo nicyo tumaze imyaka yose duharanira”.

- Advertisement -

Perezida Kagame yagaragaje ko ubu noneho Ari Indi Manda yo gukora Kandi cyane. Ashimangira ko icyi ari igihe cyo gutekereza aho abakuze bazasiga abana babo.

Muri iyi mbwirwaruhame yari mu ndimi k’ikinyarwanda n’icyongereza, umukuru w’igihugu yavuze ko n’abanyamahanga cyangwa abandi batemera imiyoborere y’u Rwanda bafite y’uburenganzira bwonkita yemera ariko kandi abasaba kubaha amahitamo y’abanyarwanda.

Yanenze abibwira ko bakomeye bagashyiriraho aboroheje imirongo yo ukigenderaho ati “Nta mwanya dufite w’abakomeye baza kudushyiraho amabwiriza y’uko tuzabaho. Hagomba iteka kubaho kwihagararaho. … Nta masomo dukeneye yo kutwigisha uko tubaho.”

Uri Perezida Kagame ubu icyihutirwa kuri twe ni uguha umutekano n’ubuzima bwiza abaturage ndetse urubyiruko rukabona imirimo. Yabwiye abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere ko ubu ari urundi rugendo rwo gukora cyane ndetse ngo hakagerwa ku birenze ibyakozwe mu bihe bishize.

Perezida Kagame yarahiriye Manda y’imyaka 5 izarangira mu 2029. Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryavuguruwe rimwemerera ko no mu 2029 yazongera akiyamamaza.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:39 pm, Sep 9, 2024
temperature icon 25°C
thunderstorm with light rain
Humidity 47 %
Pressure 1009 mb
Wind 23 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe