I Mukarange mu karere ka Kayonza niho habereye ibirori byo kwizihiza Umuganura wa 2024. Muri aka karere abaturage barishimira iterambere bamaze kugera ho mu myaka 30 ishize.
Ibyo abaturage ba Mukarange bishimira bagezeho birimo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubuzima, serivisi, ikoranabuhanga n’ibindi.
Mu byo abanyarwanda bishimira harimo kunga ubumwe, kwimakaza umurimo no gukunda Igihugu.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira’. I Kayonza abaturage benshi by’umwihariko abaje kumurika umusaruro bejeje muri uyu mwaka ushize. Hari kandi inka z’inyambo zihagarariye umuco nyarwanda.
Ibyo bishimira bagezeho birimo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubuzima, serivisi, ikoranabuhanga n’ibindi.
Inteko nyarwanda y’umuco n’ururimi ivuga ko Umuganura ari imwe mu nkingi ikomeye mu muco nyarwanda. Uretse I Kayonza Kandi hirya no hino mu gihugu umunsi w’umuganura urizihizwa mu turere twose tw’igihugu.