Umujyanama w’ubuzima yasabye umushahara asubizwa ko Leta imuzirikana

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Muri BK Arena ahateraniye abajyanama b’ubuzima basaga ibihumbi 8 bitegura kiganira nk’umukuru w’igihugu umwe muri bo yagaragaje icyifuzo cy’uko abafite izi nshingano bashyirirwaho umushahara.

Ministiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yabwiye uyu mujyanama w’ubuzima ko kuba bakora badahembwa bizwi kandi ko igihugu kibazirikana ati “Turabizi ko mukorana ubushake kandi mukorera ubushake. Natwe tugomba kubazirikana, tukabaha ibishoboka byaba ibikoresho mu kazi n’ubundi bushobozi. Mujye mumenya ko Leta y’u Rwanda ibazirikana.”

Mu butumwa yageneye abitabiriye iyi gahunda umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, yavuze ko iki gikorwa cyo guhura n’umukuru w’igihugu ubwacyo Ari ishimwe kuko cyateguwe mu kwishimira ibyo urwego rw’Abajyanama b’Ubuzima rwagezeho.

- Advertisement -

Ati “Duhuye ngo twishimire ibyo twagezeho mu myaka 30 ishize n’uruhare twabigizemo ngo tube tugeze aho turi.”

Umusanzu w’abajyanama b’ubuzima wagarutswe ho mu guhashya indwara ya Maralia. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, yo mu 2022-2023 igaragaza ko abanyarwanda ibihumbi 621 ari bo bivuje Malaria. 59% muri bo bivurije ku bajyanama b’ubuzima mu midugudu yose.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:32 pm, Nov 9, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 100 %
Pressure 1013 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:37 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe