Imikino y’igikombe cy’isi ikomeje kubera muri Brasil imikino ya 1/8 yari ishiraniro aho amakipe yo muri Africa yose nta nimwe yabashije kuba yagera muri 1/4, mu gihe nyamara ikipe yo ku mugabane w’Afurika ierukaga kugera muri ¼ ari Ghana .
Ikipe za Afrika zari zashoboye kugera muri 1/8, ni Nigeriya n’Ikipe y’igihugu cy’Algeria zombi zikaba zarasezerewe umunsi umwe, aho Nigeriya yasezerewe n’ubufaransa naho Algeriya ikurwamo n’Abadage.
Mu mikino ya nyuma ya 1/8 Ikipe y’igihugu cy’Ububirigi yasezereye ikipe ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku bitego 2-1, na ho ikipe Argentina yasezereye ikipe y’ubusuwisi ku gitego 1- 0 cyabonetse. aya makipe yombi akazahura muri 1/4
Iminota isanzwe 90 y’umukino yarangiye banganya 0-0, bisaba ko bakina iminota 30 yinyongera. Umutoza w’u Bubiligi Marc Wilmots yakuyemo Divock Origi ufite inkomoko muri Kenya hinjira Romelu Lukaku
Ku munota wa 93, ku mupira yahawe na Lukaku, Kevin de Bryne yatsinze igitego cya mbere. Igice kibanza cy’inyongera cyihariwe n’u Bubiligi bwasatiraga cyane byatumye ku munota wa 105, Lukaku atsinda icya kabiri, aba umukinnyi wa 6 utsindiye iki gihugu muri iyi mikino iri kubera muri Brazil.
Nyuma y’iminota ibiri gusa, Julian Green w’imyaka 19 ukinira Bayern Munich yinjiye asimbuye Alejandro Bradley atsinda igitego cy’impozamarira ku mupira wa mbere yari akozeho.
Umunyemu wa USA, Tim Howard yakuyemo imipira 15 y’ibitego byari yabazwe, myinshi ku mukino umwe w’igikombe cy’Isi kuva mu 1966.
Ibitego 4 kuri 7 u Bubiligi bwatsinze muri iyi mikino byinjijwe n’abakinnyi basimbuye. Ni ku nshuro ya kabiri u Bubiligi bugiye gukina ¼ cy’irangiza nyuma y’1986.
Nyuma y’iminota ibiri gusa, Julian Green w’imyaka 19 ukinira Bayern Munich yinjiye asimbuye Alejandro Bradley atsinda igitego cy’impozamarira ku mupira wa mbere yari akozeho.
Umunyemu wa USA, Tim Howard yakuyemo imipira 15 y’ibitego byari yabazwe, myinshi ku mukino umwe w’igikombe cy’Isi kuva mu 1966.
Gahunda ya 1/4 cy’irangiza
U Bufaransa vs u Budage, tariki ya 4/7 saa 18.00 @Estadio do Maracanã
Brazil vs Colombia, tariki ya 4/7 saa 22.00 @Castelão
Argentina vs u Bubiligi, tariki ya 5/7 saa 18.00 @Estádio Nacional Mané Garrincha
U Buholandi vs Costa Rica, tariki ya 5/7 saa 22.00 @Arena Fonte Nova
Akandi gashaya twababwira nuko ikipe za mbere zari ziyoboye amatsinda aba ari zakomeje muri ¼ izo akabari ari
Brazil, Colombia, Bubiligi, costa
Rica, Ubuholandi, Ubudage, France, Argentina.
Mutabazi Fils