Inama yahuje abayobozi b’ amashuri aherereye mu Mujyi wa Kigali, abahagarariye ababyeyi barerera muri ayo mashuri n’ abandi bafite aho bahuriye n’ uburezi mu mujyi wa Kigali bahuriye mu nama ngarukamwaka y’ uburezi yaguye y’ Umujyi wa Kigali.
Iyi nama yitabiriwe n’ abayobozi batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali
Kuri uyu wa Kane taliki ya 5 Kamena, muri Hotel Hilltop hateraniye inama ngarukamwaka yaguye y’ uburezi mu mujyi wa Kigali. iyi nama ahanini ikaba yibanze ku bintu bitandukanye ariko igaruka cyane ku kwita ku isuku ndetse ndetse n’ ireme ry’ uburezi muri rusange.
Afungura ku mugaragaro iyi nama, Umuyobozi w’ umujyi kigali Fidele Ndayisaba akaba yasabye abitabiriye iyi nama gufatanya bakita ku isuku ndetse no kuyitoza abo barera mu mashuri.
“Ku ishuri ni ku irerero, ntibikwiriye ko umwana arererwa mu mwanda, umwana agomba kurererwa mu isuku agatozwa umuco w’ isuku…” Fidele Ndayisaba
Cyane cyane aha akaba yibanze ku isuku yo mu bwihererero aho usanga bishobora kubakururira indwara zitandukanye.
Fidele Ndayisaba, Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali
Ikindi yagarutseho ni ireme ry’ uburezi, aha akaba yerekanye ko mu Rwanda tugifite ikibazo cy’ uko usanga abanyeshuri basohoka mu mashuri usanga ntabumenyi buhagije bafite. ibi ngo bikaba bigaragazwa n’ uko usanga abakoresha binubira ko abasohoka mu mashuri nta bumenyi buhagije bwo gukora akazi neza. akaba yasabye ko iki kigomba kwitabwaho cyane cyane hakitabwa ku bana bo mu mashuri abanza n’ ayisumbuye kuko ari wo musingi.
Umushyitsi mukuru muri iyi nama akaba yari Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias
Mu ijambo rye nawe akaba yagarutse , ku ireme ry’ uburezi, aho yavuze ko ariryo uburezi burambirijeho kandi ariryo bugomba kubakiraho. Akaba yashishikarije ababyeyi kwigisha abana ndetse no kubareka bakiga ururimi kavukire arirwo ikinyanyarwanda cyane cyane mu mashuri mato n’ ay’ incuke kuko umwana utize ururimi kavukire akiri muto usanga bimugiranho ingaruka. “Umwana utize amashuri y’ incuke mu rurimi rwe kavukire uba umuroga, uba umwica, umwica ku gihugu cye, ni ukumwambura umuco..” Dr Harebamungu Mathias
Yanagarutse ku gutoza abana umuco wo gusoma , akaba yavuzeko uyu muco wo gusoma ari mwiza ndetse bari kuwushyirambo imbaraga.
Uyu muhango ukaba wasojwe no gutanga ibihembo ku mashuri yabaye indashyikirwa mu mwaka ushize, aho buri shuri ryagenerwaga igikombe na sheki ya Miliyoni 5.
Evode Mwizerwa