Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yongeye kwibutsa abatwara abagenzi kuri moto ko bakwiriye kwirinda kurenza umubare w’abagenzi moto yagenewe.
Ni nyumay’umukwabu wakozwe kuri uyu wa 17 Nzeri maze hagafatwa moto 24 mu mujyi wa Kigali zitwaye abarenze umugenzi umwe. Inyinshi muri izi ngo zari zitwaye abanyeshuri hagati ya babiri na batatu biyongera ku mumotari.
Mu bukangurambaga bugikomeje buzwi nka Gerayo amahoro Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda yasabye abatwara moto kwirinda amakosa arimo gutwara abantu benshi kuri moto bizwi nko gutendeka, gutwarana abagenzi n’imizigo ndetse no guhisha ibirango bya moto cyangwa se kubyangiza nkana.
SP Kayigi yavuze ko mu mezi y’ukwa 7 n’ukwa 08 ngo abamotari 49 bahaniwe gutwarana imizigo n’abagenzi, 64 bafashwe nta byangombwa byo gutwara moto bafite naho 57 bafashwe barangije cyangwa se barahishe purake zibaranga.
SP Kayigi avuga ko ibi byaha bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga. Yagize ati ” tekereza nawe gushyira abana 4 kuri moto wirukanka usiganwa n’amasaha ngo badakererwa. Bishyira ubuzima bwabo mu kaga kandi Moto murabizi ko igira ubwishingizi bw’umushoferi n’umugenzi umwe wenyine.”
Polisi yibukije kandi abamotari ko mu bikorwa birimo nko guhisha purake, no gukoresha impapuri mpimbano harimo ibyaha bihanishwa ibihano birimo n’igifungo gishobora kugera ku myaka 5.