Umunyarwandakazi Uwihoreye Tufaha wahatanaga mu kurwanisha inkota yasezerewe mu ijonjora rya mbere atsinzwe n’Umuyapani Miho Yoshimura amanota 15-7 mu Mikino Olempike ya Paris 2024, kuri uyu wa Gatandatu.
Uwihoreye Tufaha ni umwe mu bakinnyi bahagarariye u Rwanda mu mikino Olympic ya Paris yaraye itangijwe I Paris.
Mu birori byo gutangiza iyi mikino U Rwanda rwaserutse Ibendera ritwawe na Manizabayo Eric usiganwa ku igare ndetse na Mukandanga Clémentine usiganwa ibilometero 42 ku maguru, ibizwi nka ‘Marathon’.
Kuri uyu wa 27 Nyakanga, Umunsi wa Mbere, haratangira guhatanirwa imidali ndetse 14 ya Zahabu ni yo itsindirwa kuri uyu wa Gatandatu.
Undi ni umukinnyi w’amagare, Ingabire Diane usiganwa n’igihe ku giti cye mu bagore. Muri iri siganwa ribera kuri Pont Alexandre III i Paris, uyu Munyarwandakazi arahaguruka saa Munani n’iminota 46.
Abandi bakinnyi bitabiriye iyi mikino ni Manizabayo Eric usiganwa ku igare, Mwamikazi Jazilla usiganwa ku magare yo mu misozi, Nimubona Yves uzasiganwa ibilometero 10 ku maguru na Mukandanga Clémentine uzasiganwa ‘Marathon’.