Iri murikagurisha mpuzamahanga ribaye ku nshuro ya 17 ahasanzwe hakorerwa andi mamurikagurisha akomeye i Gikondo ryitabiriwe n’ibihugu bitandukanye birimmo ibyo muri East African Community ndetse n’ibindi by’ibituranyi nka Ghana, Misiri, Nigeriya n’ibindi ndetse na bimwe mu bihugu by’Abarabu nka Pakisitani, Irani, U Buhinde, Malaysia, Singapore n’ibindi.
Iri murikagurisha mpuzamahanga rikaba ryarafunguwe ku mugaragaro uyu munsi tariki ya 24 Nyakanga na Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Francois Kanimba, aherekejwe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Guverineri wa banki nkuru y’URwanda , umuyobozi w’urugaga rw’abikorera ku giti cyabo n’abandi. Iri murikagurisha mpuzamahanga kandi rikaba rizarangira tariki ya 6 z’ukwezi kwa munani.
Bamwe mu bayobozi bari bitabiriye igikorwa cyo gufungura iyi expo iri kubera i Gikondo basuye amashami atandukanye ndetse n’andi masosiyete akorera mu Rwanda no hanze yarwo.
Basuye ahagomba kumurikirwa serivisi wa banki y’uRwanda itsura amajyambere
Hari amasossiyete atanga serivisi z’itumanaho
Amasosiyete atanga serivisi zo kubitsa no kuguriza
Bimwe mu bigo bitunganya ibiribwa
Nyuma yaho kandi bageze n’ahateganyirijwe imyidagaduro
Muri rino murikagurisha harimo abagomba kumurika ibikorwa byabo bagera kuri 329 harimo abanyarwanda 156 ariko hakaba gakiri abandi benshi batabashije kumurika ibikorwa byabo kubera umwanya wo gukoreramo wabaye mutoya.
Ibi kandi ngo byatumye Leta y’uRwanda ifata icyemezo cyo kuzashaka ahandi hantu hagutse ho gukorera muri ezpo y’umwana utaha wa 2017.
NSENGIMANA J Mermoz
Photo: Lambert