Kuva kuri uyu wa 30 Mata 2014 kugeza tariki ya 11 Gicurasi i Remera kuri Petit Stade harabera imurikagurisha ry’ibicuruzwa bitandukanye, ryateguwe n’ikompanyi y’anyamisiri yitwa Smart Egypt.
Imurikagurishwa riri kubera kuri petit stade i Remera
Smart Egypt akaba izobereye mu gutegura amamurikagurisha ku rwego mpuzamahanga isanzwe ikorera mu bihugu bitanu.
Ubwo MakuruKi.com yageraga ahabera imurikagurisha, abantu bitabira kurisura bari bataraba benshi, ariko abamurika ibicuruzwa byabo bamaze kugera mu myanya kandi biteguye kwakira ababagana.
Nkuko twabitangarijwe n’Umuhuzabikorwa w’iri murikagurisha Madame HAGUMA Natacha, iri murikagurisha ni ubwa mbere ribereye mu Rwanda, rikaba ryaritabiriwe n’abaje kumurika no kugurisha ibicuruzwa byabo baturutse mu bihugu bitanu ari byo Iran, Ubuhinde, Pakistan, Dubai na Misiri.
Madame HAGUMA Natacha Umuhuzabikorwa w’ imurikagurisha
Madame HAGUMA akaba yakomeje adutangariza ko kuba ari ubwa mbere iyi Company ije gukorera imurikagurisha mu Rwanda, ari byo byatumye usanga nta banyarwanda bitabiriye kugaragaza ibicuruzwa byabo.
Muri iri murikagurishwa harimo ibintu bitandukanye
Muri iri murikagurisha harimo ibikoresho by’ubwoko butandukanye, imitako, imideli, intebe, amatapi n’ibindi bikoresho byo mu rugo. Umuhuzabikorwa w’iri murikagurisha kandi akaba yadutangarije ko ibiciro byagabanyijweho 50% kugira ngo abanyarwanda babe babasha kwiharira ku giciro cyiza.
Smart Egypt ikaba yari isanzwe ikorera ibikorwa by’amamurikagurisha mu bihugu bitanu by’Afrika ari byo Ile Maurice, Cote d’Ivoire, Kenya, Mozambique n’ibirwa bya Madagascar. Iri murikagurisha rikazasozwa rikomereza mu gihugu cya Kenya.
MAGDY NOEMAN Umuyobozi wa Smart Egypt
Tubamenyeshe ko kwinjira muri iri murikagurisha ku munsi wa mbere byari ubuntu ariko guhera ku munsi wa kabiri waryo kwinjira bikazaba ari amafaranga magana abiri y’u Rwanda.
Evode MWIZERWA
Photo FURAHA Ambroise