U Rwanda rukomeje kumenyekana ku isi hose, abakerarugendo buri munsi baturutse imihanda yose baje kureba ibiremwa bidakunze kuboneka henshi byitwa ingagi, bituje mu majyaruguru y’igihugu mu gace k’ibirunga mu Kinigi.Ubu u Rwanda rwemeza ko ingagi ari imwe mu masoko igihugu kivomamo amafaranga menshi aturuka ku bakererugendo.
Ingagi mu birunga by’u Rwanda
Ibi kandi bigaragarira mu bikorwa bitandukanye by’iterambere byagiye bigerwaho kubera amafaranga yavuye muri ubwo bukerarugendo.Kuva mu mwaka wa 2006 kugeza 2013 u Rwanda rwakiriye abakerarugendo basaga miliyoni, hakusanywa amafaranga agera kuri miliyoni 75 z’amadolari yose avuye mu bukerarugendo bukorerwa muri pariki nkuru z’igihugu.Muri ayo mafaranga yose 85 % yayo ni ayavuye mu bukerarugendo bukorerwa mu Kinigi, ahari ingagi zigera kuri 500.
Kuva muri 2005 Guverinoma yashyizeho gahunda yo gusangiza abaturage ibyiza biva mu bukerarugendo aho 5% by’amafaranga ava mu bukerarugendo akoreshwa mu mishinga ifitiye abaturage akamaro.Kuva muri 2005 hatanzwe miliyoni 1. 83 by’amadolari, akwirakwizwa mu mishinga 360 itandukanye mu gihugu kandi ifitiye abaturage akamaro.Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere cyemeza ko abantu 39,000 bagezweho n’inyungu z’ubukererugendo.
Abaturage begereye pariki y’ibirunga ahabarizwa ingagi bagenerwa 40% by’amafaranga yagenewe ibikorwa rusange by’iterambere yavuye mu bukerarugendo, naho abaturage batuye hafi ya pariki ya Nyungwe no hafi ya pariki y’igihugu y’Akagera bagahabwa 30% by’ayo mafaranga.
Ibigo by’amashuri abanza 57 byarubatswe mu turere 13 dutandukanye mu gihugu, bikaba byigwamo n’abanyeshuri bagera ku 13,700.Hubatswe kandi ibigo nderabuzima 12 tutibagiwe amateme n’imihanda, byose biva ku bukerarugendo.
Sonia Rolland ubwo yasuraga ingagi mu Rwanda
Nyamara nubwo ibyo byose byakozwe, Jean d’Amour Habyarabatuma w’imyaka 35 , ufite umugore n’abana batatu, utuye mu Kinigi hafi ya pariki y’ibirunga avuga ko amaze imyaka 5 ayobora abakerarugendo ariko nta nyungu n’imwe arabikuramo usibye kubikora abikunze gusa.Ngo ntajya ahabwa umushahara nkuko abakozi ba pariki bawuhabwa cyangwa ngo abone ku mafaranga nkuko abandi baturiye pariki bayabona.Yatangarije ikinyamakuru The Guardian agira ati: “Natangiye gukora muri iyi pariki guhera muri 2009 ariko nta mafaranga ndabonamo nkuko abandi baturage bayabona.”
Habyarabatuma avuga ko yabibwiye abayobozi ba pariki incuro nyinshi ariko ntacyo bigeze bamumarira.Ngo udufaranga tumutunze adukura mu biraka akora byo gukuburira abaturanyi be.
Nyamara Console Nyirabatangana umupfakazi uturiye pariki y’Ibirunga avuga ko pariki yamuhinduriye ubuzima, akaba yanashoboye kwigurira isambu ya hegitari imwe ahingaho ibijumba.Ngo yanashoboye kurihira amashuri umukobwa we ariga ararangiza none ubu na we ni umwarimu.
U Rwanda rukomeje guteza imbere serivisi z’ubukerarugendo.Rukaba rwaranamenyekanye ku muhango rwatangije wo Kwita Izina abana b’ingagi bavutse mu rwego rwo kwerekana akamaro ingagi zifite mu bukungu bw’igihugu.
Ferdinand M.