Nkuko byavuye mu bushakashatsi bwakozwe na USAID Land Project, bwagaragaje ko abantu benshi bamaze guhunga imijyi bisubirira mu byaro kubera kwimurwa ahazubakwa ibikorwa rusange cyangwa badafite ubushobozi bwo kubaka amazu ajyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi.
Igishushanyo mbonera cy’umujyi//photo internet
Ubushakashatsi bukaba bwarerekanye ko ni hatagira ingamba zifatwa, umujyi ushobora kuzasigara ari uw’abakire cyangwa abawutuye bakagabanuka cyane kubera ibiciro by’ubutaka n’imibereho bihanitse, bidahuye n’ubushobozi bwa benshi mu batuye iyo mijyi.
Ikindi cyagaragaye mu bushakashatsi ngo nuko benshi mu bimurwa ari abakene cyangwa abantu batigeze biga.Umwe mu bakoze ubushakashatsi , Jean Damascene Sisi yavuze ko ibyo abaturage bababwiye ari ukuri, ngo bidashakiwe umuti vuba imijyi ishobora kuzasigara nta bantu bayituyemo.
Nkuko byatangajwe na Radiyo Isangostar,ngo umuyobozi ushinzwe kubika impapuro mpamo z’ubutaka, Didier Sagashya avuga ko hari ikirimo gutekerezwa ku kibazo cy’abimurwa mu mijyi, hakazanifashishwa itegeko rizatorwa.
Mu bantu bimuwe mu mijyi , benshi bavuze ko imibereho yabo yasubiye inyuma guhera igihe bagereye mu byaro, ugereranyije n’ubuzima bari babayeho mu mijyi.Mu miryango 600 yimuwe, 60% bavuze ko ubuzima bwasubiye inyuma, 13% nibo bavuze ko nta cyahindutse.
USAID Land Project isanga igikwiye gukorwa ari ugushyiraho ibiciro by’ubutaka mu mijyi no kugabanya impamvu zishingirwaho abantu bimurwa.