Tariki 18 Nyakanga, Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyize umukono ku iteka rivugurura imishahara y’abayobozi bakuru b’igihugu , aho Perezida wa repubulika azajya agenerwa umushahara mbumbe wa miliyoni eshanu n’ibihumbi Magana atanu na mirongo ine na birindwi na magana cyenda mirongo itandatu y’u rwanda(5.547.960) azajya ahembwa buri kwezi.
Perezida Paul Kagame /Foto internet
Perezida wa repubulika kandi yemerewe ibindi byangombwa nkenerwa byose harimo inzu yo kubamo , imodoka eshanu za buri gihe, itumanaho rya telefoni ngendanwa n’itagendanwa , internet igendanwa n’itagendanwa , telefoni satelite na anteni paraborike ndetse n’irindi tumanaho ryose byagaragara ko rikenewe mu kumworohereza akazi. Akaba yemerewe kandi amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi.
Umukuru w’igihugu kandi yemerewe amafaranga yo gukoresha mu rugo buri kwezi angana na miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana atanu(6.500.000 Frw) , akishyurirwa amazi n’umuriro , nkuko bitangazwa n’Izuba Rirashe.
Perezida wa Sena , Perezida w’umutwe w’abadepite na Minisitiri w’intebe bagenerwa umushahara mbumbe ku kwezi wa miliyoni eshatu n’ibihumbi magana cyenda na mirongo itanu na kimwe n’ijana na makumyabiri n’icyenda y’amanyarwanda (3.951.129).Aba kandi bagenerwa ibindi byangombwa bibafasha mu buzima busanzwe biruta umushahara bahabwa nk’imodoka y’akazi , amafaranga yo kwakira abashyitsi , amafaranga yo kubatunga mu rugo n’itumanaho.
Abaministri bahabwa umushahara mbumbe ungana na 2.304.540 Frw gusa bakongerwaho amafaranga angana na miliyoni 5 yo kugura ibikoresho byo mu rugo n’amafaranga 500.000 yo kwishyura inzu.