Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 4,525 Frw mu Gihembwe cya Kabiri cya 2024, uvuye kuri miliyari 3,972 Frw wariho mu gihe nk’icyo mu 2023.
Harebwe uruhare rw’inzego z’ubukungu mu Rwanda urwego rwa Serivisi nirwo tuza imbere kuko uruhare rwa serivisi mu musaruro mbumbe w’Igihugu ari 47%, ubuhinzi 25% naho inganda zikaba zihariye 21%.
Mu 2024, umusaruro mbumbe witezweho kwiyongera ku rugero rwa 6, 6%, bitewe ahanini n’umusaruro wa serivisi n’uw’inganda ndetse no kuzahuka k’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.
Icyi kigo cy’ibarurishamibare cyatangaje ko mu Gihembwe cya Kabiri cya 2024, umusaruro mbumbe wiyongereyeho 9, 8% nyuma y’uko wari wiyongereyeho 9,7% mu gihembwe cya Mbere.
Mu byiciro by’ubukungu, ubuhinzi bwiyongereyeho 7%, inganda ziyongeraho 15% mu gihe serivisi ziyongereyeho 10%.
Izamuka ry’urwego rw’inganda ku gipimo cya 15% ryagizwemo uruhare n’ibikorwa by’ubwubatsi byazamutse kuri 18%, ibikorerwa mu nganda byazamutseho 17%.
Icyakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikaba byaragabanutseho 2%. N’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga byagabanutseho 6%.
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wiyongereyeho 9.7% mu gihembwe cya mbere cya 2024.