Nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Leta ya Kongo kuri uyu wa gatandatu, ngo abarwanyi ba FDLR bafite ukwezi kumwe ko gucumbika Kisangani, ubundi bakajyanwa ahitwa Irebu mu ntara ya Equateur, aho bazanyuzwa bajyanwa mu gihugu kizabemerera ubuhungiro, byose bikazatwara amezi atandatu gusa.
Ubwo yahuraga n’abagize sosiyete sivile baturutse mu ntara ya Orientale, Nord na Sud Kivu , Lambert Mende yavuze ko abo bahoze ari barwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi ngo bafite igihe cy’ukwezi I Kisangani, ubundi bakahavanwa bajya Irebu mu ntara ya Equateur , aho bazava berekeza mu gihugu kizabaha ubuhungiro.Mende akaba yavuze ko urwo rugendo ruzatwara amezi atandatu.
Mende akaba yasabye imiryango yose ikorera mu ntara ya Orientale, Nord na Sud Kivu gufasha Leta muri uwo mugambi ifite , ngo barebe ko amahoro n’umutekano byagaruka mu burasirazuba bwa Kongo.
Imiryango itegamiye kuri Leta yari yateguye imyigaragambyo kuri uyu wa gatanu yo kwamagana ituzwa ry’abarwanyi ba FDLR i KISANGANI, icyakora iyo myigaragambyo ntiyitabiriwe nkuko babyifuzaga.
Meya wa Kisangani yavuze ko uko kutitabira imyigaragambyo kw’abaturage be kugaragaza ko bashyigikiye Guverinoma.
Hashize iminsi ibiri abo barwanyi ba FDLR bari mu gace ka Walungu , aho bategereje uruhushya rw’aabakuriye m bakabona kujya Kisangani.
Gusa guverinoma ya Kongo ntisobanura igihugu abo barwanyi bazajyanwamo niba ari mu Rwanda cyangwa ahandi.Gusa bishoboka ko bashobora kujyanwa ahandi kuko iyo abayobaozi ba Kongo bakunze kuvuga ko FDLR izavanwa Irungu ijyanwa mu gihugu kizabaha ubuhungiro.Ntibyakwitwa ubuhungiro rero baramutse bazazanwa mu Rwanda kuko ariho iwabo.