Urukiko rukuru rwa Gisirikare rukuru mu Rwanda rwateye utwatsi icyifuzo cya bamwe mu basivili bareganwa na Lt Mutabazi ku byaha byo gushaka kwivugana umukuru w’igihugu.
Abaregwa babwiye urukiko ko mbere yo kugezwa mu butabera batari bazi uwo bareganwa kandi ngo nta n’uruhare rutaziguye bagize mu gukorana n’imitwe irwanya leta .Abunganira abo basivili basabaga urukiko kuburanira mu nkiko zisanzwe kuko ngo nta bimenyetso bifatika by’ubushinjacyaha bigaragaza neza uburyo bakoranye ibyaha na Lt Mutabazi.
Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha cyo gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi kidasaba ko abagikoze bamenyana na Lt Mutabazi.
Impaka ndende zihariye umunsi wose zashingiye ku gusuzuma ububasha bw’urukiko rukuru rwa Gisirikare ruburanisha abasivili bareganwa na Lt Mutabazi.
Ubwo byari byitezwe ko JMV Ngabonziza aburana agaragaza uburyo yari umukangurambaga w’Ishyaka RNC muri Uganda, yabaye uwambere abwira umucamanza ukuriye inteko iburanisha ko atabona impamvu yaba aburanishwa n’urukiko rukuru rwa Gisirikare. Yabwiye urukiko ko asanga nta bubasha bwo kumuburanisha no kumufungana na Lt Mutabazi kandi we ari umusivili.
Me Viateur Gatera Umwunganira mu mategeko, na we yunze mu rye asaba urukiko ko mbere ya byose rwasuzuma icyo cyifuzo. Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwo buvuga ko urukiko rujya gutangira kuburanisha abaregwa bakomeye barimo Lt Mutabazi ngo rwari rwanzuye ko rufite ubwo bubasha.
Me Gatera agasanga urukiko rutaragombaga gufata icyo cyemezo ubushinjacyaha butaragaragaza uburyo abasivili bakoranye ibyaha na Lt Mutabazi. Ibyo byateye urukiko kwiherera rufata umwanzuro wo kumva buri muburanyi ufite ikibazo nk’icyo kuko abasivili bose batagihuriyeho.
Bagaragaza ko bagomba kuburanira mu nkiko zisanzwe, abasivili bose barebwa n’iyi ngingo bahuriye ku kuba ntaho bari bazi Lt Mutabazi muri RNC mbere yo kugezwa mu rukiko. Hari n’ababwiye urukiko ko izina Lt Mutabazi barimenye nyuma yo kugezwa imbere y’ubutabera. Ku Isonga JMV Ngabonziza uzwi ku izina rya Rukundo wemera uruhare rwe rwo kwinjiza abayoboke muri RNC Uganda, mu magambo ye, yabwiye urukiko ko yakubiswe n’abantu atasobanuye, inshuro zisaga 30 ahatirwa kwemera ko yakoranaga na Lt Mutabazi muri RNC kandi ngo ntaho yari amuzi.
Ubushinjacyaha buvuga ko abaregwa bose bagiye mu ishyaka RNC mu mugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho, ngo si ngombwa ko bari kuba baziranye. Urukiko rwabajije ibimenyetso by’uburyo abasivili bakoranaga bose bihurira kuri Lt Mutabazi. Ubushinjacyaha bwa gisirikare Busobanura uburyo bamwe bari Uganda, mu Rwanda na Congo muri uwo mugambi hagati y’ 2011- 2013.
Abunganira abo basivili bose uko ari 3 bavuga ko uburyozwacyaha ari gatozi, bagasaba urukiko kureba niba icyaha cyarakozwe habanje ku baho ubwumvikane ku baregwa, bikabera ahantu hamwe n’igihe kimwe.Naho ubundi ngo nta bimenyetso bifatika bituruka ku bushinjacyaha.Basaba ko abo bunganira batandukana na Lt Mutabazi. Ubushinjacyaha bwavuze mu rukiko ko icyaha cy’ubugambanyi Atari ngombwa kugikorera ahantu hamwe.
Nyuma y’umwiherero wa kabiri w’urukiko, rwanzuye ko abo basivili bazaburanira mu rukiko rwa gisirikare kuko ngo bakoze urusobekerane rw’ibyaha n’umusirikare. Lt Joel Mutabazi.
Iyo urukiko ruza kwanzura ko abo basivili baburanira mu nkiko zisanzwe, byasaga n’aho urubanza rwari kuba rutangiye bundi bushya, mu gihe abaregwa bakomeye Lt Mutabazi Umudemobe Innocent Kalisa na Joseph Nshimiyimana banze kugira byinshi batangaza ku byo baregwa.Iburanisha ryashyizwe ku itariki ya 17/06/2014.
Inkuru ya Isangostar.rw