Imibare y’abahitanywe n’inkongi y’umuriro yaraye yibasiye gereza ya Rubavu iri kugenda yiyongera , ubu abantu batanu nibo bamaze kumenyekana kuba bahitanywe n’iyo nkongi, abandi 40 bakomeretse nkuko Nabahire Anastase umukozi mu kigo gishinzwe imfungwa n’abagororwa RCS yabitangarije Contact Fm.
Gereza ya Rubavu ubwo yashyaga
Iyo gereza yaraye ifashwe n’inkongi y’umuriro nanubu icyaiteye ntikiramenyekana.Minisitiri w’umutekano Musa Fazil Harerimana mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko iperereza rigikomeje.
Abatabazi n’abashinzwe umutekano bahise bahagera/ photo K2D
Gereza ikimara gufatwa abagororwa bagerageje kuzimya ariko biba iby’ubusa kuko umuriro wabarushije ingufu.Nabahire akaba avuga ko bari gukora ibishoboka byose ngo bite ku bagororwa , doreko yemeza ko ibyangombwa bya mbere nk’amahema byamaze kubageraho ngo batanyagirwa cyangwa bakicwa n’izuba.
Inkongi z’umuriro zibasiye amagereza muri iyi minsi kuko no mu kwezi kwa gushize ku itariki ya 4 , gereza ya Muhanga yibasiwe n’inkongi , igice kimwe kigize iyo gereza cyarangiritse.