Nyuma y’aho muri iki gitondo havuzwe inkongi mu Karere ka Bugesera, ikaza kuzimywa n’abaturage nkuko tubikesha Umuyobozi w’ako Karere, mu masaha make andi makuru atugeraho aravuga ko mu gishanga cya Nyabugogo hafi no mu Gatsata, inkongi naho imaze kuhibasira mu mwanya muto ushize.
Amakuru dukesha bagenzi bacu ba TV 1 bamaze kugerayo aravuga ko icyateye iyi nkongi kitamenyekana , ko uyu muriro ukekewa ko watewe n’umuturage watwikaga imbagara maze umuriro ukamubana mwinshi, ubu uyu watwitse akaba yamaze kugezwa mu maboko ya Polisi ku Murenge wa Gatsata. Imodoka ya Polisi ikaba imaze kuhagera mu mwanya.
Mugenzi wacu uri kwerekeza ahabereye iyi nkongi arakomeza kuyadukurikiranira.
PHOTO: TV1