Gikondo: Inkongi y’umuriro ikaze yongeye kwibasira agace gaherereyemo inganda bita park industriel hamwe n’aho uruganda rwa matela rukorera.
Iyi nkongi yatangiye kuboneka mu masaha ya saa saba n’iminota 20 z’amanywa kuri iki cyumweru ari umuriro mwinshi cyane.
Iyi nkongi y’umuriro wakanaga ingufu nyinshi ngo yabanje gufata ingunguru z’amavuta muri runo ruganda rubarirwa mu murenge wa Kimihurura.
Icyaba cyateye iyi nkongi y’umuriro hamwe n’icyateye iy’ubushize muri kano gace ntago kiramenyekana gusa inzego z’umutekano ziracyakora iperereza ngo zirebe ko hari uwaba abyihishe inyuma.
Photo: Lambert