Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera, kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Kamena yataye muri yombi abagabo 3 bakekwaho kwiba ibicuruzwa bya Bizumuremyi Jean Baptiste wacururizaga mu murenge wa Nyamata.
Nk’uko Polisi ikorera mu karere ka Bugesera ibitangaza, ibicuruzwa birimo litiro 40 z’amavuta yo guteka, amapaki 15 y’itabi n’amafaranga ibihumbi 5 byari byaribwe mu ijoro ryo kuwa mbere tariki ya 2 rishyira iya 3 kamena 2014.
Bamwe mu bakekwaho ubwo bujura ni Habimana Evariste w’imyaka 21, akaba yari umuzamu w’iryo duka, Ngendahimana Frederic w’imyaka 24, na Niyomugabo Philemon w’imyaka 21.
Polisi ikorera mu karere ka bugesera komeza ivuga ko mu rucyerera, umwe mu baturage baturanye na Bizumuremyi yanyuze hafi y’iduka rye, akabona umuryabgo urakinguye ahita abimumenyesha aje asanga yibwe nawe ahita abimenyesha Polisi ikorera aho hafi.
Polisi nayo yahise itangira gushakisha abakekwa, nibwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 aba bakekwa bafatiwe mu murenge wa Rilima ahazwi nka Riziyeri, aho bari barimo gucuruza amapaki y’itabi.
Aba uko ari 3 bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Senior Superintendent of Police (SSP) Bénoit Nsengiyumva, yasabye abacuruzi gukoresha abakozi bizewe, kandi bakajya babarura ibicuruzwa byabo buri munsi, ndetse baramuka bibwe bagahita babimenyesha Polisi.
SSP Nsengiyumva yanashimiye abaturage ku makuru batanze ariyo yanatumye aba bakekwa bafatwa, ndetse anagira inama abantu gukura amaboko mu mifuka bagakora, aho gushaka gutungwa n’ibyo batakoreye.
Bizumuremyi nawe yashimiye abaturabe na Polisi muri aya magambo:” Ndashimira byimazeyo abaturanyi banjye bamenyesheje ko nibwe, nkanashimira Polisi y’u Rwanda kuba hari bimwe mu bicuruzwwa byanjye yagaruje, nkaba mfite icyizere ko n’ibisigaye bizaboneka”.