Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo umurenge wa Kimironko yagiranye inama n’abahoze bakora umwuga w’uburaya n’abacururizaga mu mihanda bagera kuri 65, ubu bakaba baribumbiye mu ishyirahamwe Abanyamurava, bakaba barakanguriwe ku ruhare rwabo mu kurwanya ibyaha no gukangurira abo bazi bakiri muri ibyo bikorwa bitemewe n’amategeko kubivamo, ahubwo bagakora ibikorwa bibateza imbere.
Mu kiganiro bahawe n’Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Gasabo, Inspector of Police (IP) Jean d’amour Uwiringiyimana, yabasabye gufatanya n’abandi banyarwanda kubumbatira umutekano, anabasaba kugira inama bagenzi babo bazi bakiri muri ibyo bikorwa bitemwewe kubivamo, bakibumbira mu mashyirahamwe yabateza imbere no gutungira agatoki Polisi abo bose bishora mu bikorwa bihungabanya umutekano w’aho batuye.
Umubyeyi w’abana babiri wamaze imyaka 2 akora umwuga w’uburaya witwa Nyirarukundo Mariane ubu akaba akora mu nzu zitunganya imisatsi, yasabye abagikora uwo mwuga kuwuvamo bakajya mu mashyirahamwe abateza imbere, bakitabira gahunda za Leta zirimo umuganda , gukunda igihugu , kohereza abana babo mu mashuri no kujya mu bwisungane mu kwivuza.
Nyirarukundo yakomeje avuga ingaruka n’ibibazo yagiye ahura nabyo harimo gufungwa, gukubitwa ndetse rimwe na rimwe agakomereka.
Yasoje asaba ashimira Polisi y’u Rwanda inama itahwemye kubagira bakiri muri uwo mwuga, asezeranya kutazawusubiramo no gukomeza gukangurira abakiwukora kuwuvamo.
Nyirarukundo ubu ni umubyeyi ubayeho neza, wuzuza inshingano za kibyeyi aho aha uburere bwiza abana be babiri.