Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Kamena 2014, umusore witwa Martin w’ imyaka 24 y’ amavuko wari utuye mu kagari ka Nyamugari, umurenge wa Gatsata, akarere ka Gasabo yatawe muri yombi na Polisi y’ igihugu acyekwaho gufata ku ngufu umwana w’ umukobwa w’ imyaka 9 y’ amavuko.
Ubwo umunyamakuru w’Imirasire yaganiraga ku murongo wa Telefone na Spt.Modeste Mbabazi ukuriye ubugenzacyaha mu mugi wa Kigali akaba n’ umuvugizi wa Polisi muri Kigali, adutangariza ko uwo mwana w’ imyaka icyenda yari amaze gusambanywa inshuro nyinshi ariko bikaba byagaragaye ubwo umwana yagiraga ikibazo kuri uyu munsi.
Uyu musore Martin watawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gusambanya inshuro nyinshi uyu mwana w’ imyaka 9, ubusanzwe yari umuturanyi w’ ababyeyi b’ uyu mwana.
Modeste yagize ati: “icyaha yari amaze iminsi agikora (Martin) ugereranyije n’ uko ababyeyi babivuze, uyu munsi nibwo yafashwe nyuma y’ aho umwana agiriye ikibazo kubera gusambanywa inshuro nyinshi ariko aho babitubwiriye twakurikiranye uwo musore akaba ari mu maboko ya polisi”.
Yakomeje asaba abanyarwanda bose muri rusange kwirinda ibyaha nk’ ibi dore ko bigira ingaruka kuri bo ubwabo ndetse bikagaruka no ku abo byakorewe.
Ku murongo wa telefone twavuganye na Urujeni Bertilde umunyamabanga nshingwabikorwa by’ agateganyo w’ umurenge wa Gatsata adutangariza ko uyu musore Martin yatawe muri yombi na Polisi ashinjwa iki cyaha twatangaje haruguru anasaba ababyeyi kuba maso ko hakiriho abantu bagifite imigambi mibisha yo kwangiza abana.
Yagize ati: “ibi byaha ntibiragera aho bicika burundu, none mu gihe bigihari turasabwa kwegera abana bacu tukabarinda, tubaganiriza. Ku mwana w’ imyaka icyenda n’ ubwo umuntu yaba yamuganirije ariko ntagomba kumuterera iyo ngo ntamenye uko yiriwe, aho yiriwe n’ ibyo yiriwemo”.
Spt.Modeste akaba yatangaje ko mu gihe uyu musore Martin azaba yahamwe n’ iki cyaha ko azahanwa hakurikijwe ingingo y’ 191 yo mu gitabo mpana byaha cya Repubulika y’ u Rwanda, giteganya igihano k’ igifungo cya burundu.