Amakuru agera kuri Makuruki.com aravuga ko kuva mu masaha ya saa sita n’iminota makumyabiri yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Kanama 2014 gereza ya Muhanga yibasiwe n’inkongi y’umuriro kugeza na n’ubu hakaba hari gukoreshwa uburyo bwose ngo harebwe ko hatabarwa igice kitarafatwa.
Nk’uko umwe mu bacungagereza yabidutangarije, iyi nkongi kugeza ubu batarabasha kumenya icyayiteye, ngo yafashe iyi gereza mu gice gifungiyemo abagororwa b’abagabo kiri muri gereza rwagati.
Gusa ngo ku bw’amahirwe ibi bikaba byabaye ubwo abagororwa baba muri iki gice bari hanze hari kuba igikorwa cyo guteramo umuti wica udukoko.
Kugeza ubu polisi ifatanyije n’ingabo z’igihugu bakaba aribo bamaze kuhagera ngo batabare mu gihe imodoka zizwiho ubushobozi bwo kuzimya inkongi zitarahagera.
Amakuru arambuye kuri iyi nkuru turayabagezaho mu kanya