Nkuko byatangajwe kuri Twitter ya Minisitiri w’intebe @Habumuremyi P.D , Ngo Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka yabereye Kiziguro muri iki gitondo , kandi atanga n’icyizere ko abakomeretse bari kwitabwaho.
Nkuko byari byanditse kuri Twitter itangazo ryagiraga riti: “Guverinoma irihanganisha imiryango yabuze abayo mu mpanuka ibaye iki gitondo I Kiziguro-Gatsibo, abakomeretse bari kwitabwaho uko bikwiye.”
Abantu bagera kuri 20 nibo bari bamaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka , imibare ishobora kwiyongera kubera uburyo yari ikomeye.
Ferdinand M.