Saturday, February 27, 2021
  • About
  • Advertise
  • Careers
  • Contact
Makuruki
  • Home
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politiki
  • UBUKUNGU
  • Umurimo
  • Login
No Result
View All Result
Makuruki
Home UMUTEKANO

Icyo Polisi y”igihugu itangaza ku iraswa ry’uwari Gitifu w’Umurenge wa Cyuve, wishwe agerageza gutoroka!

admin by admin
May 17, 2014
in UMUTEKANO
0
0
SHARES
0
VIEWS
Share on FacebookShare on Twitter

cyuvegitifu_l643_h643.jpg

NSENGIYUMVA Alfred waraye arashwe agerageza gutoroka!

Related posts

Umuhanzi RIDERMAN yongeye gusubira mu buroko, Polisi ikaba ivuga ko atigeze arekurwa!

August 4, 2014

Polisi y’URwanda yongeye kwibutsa ababyeyi kwita ku bana babo cyane cyane urubyiruko rutagejeje ku myaka 18.

August 3, 2014

Nyuma y’inkuru twabagejejeho ku munsi w’ejo ry’urupfu ry’uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, warashwe agerageza gutoroka, ubwo yari agiye kwerekana aho yavugaga ko yatabye imbunda; Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru akaba anakuriye ubugenzacyaha muri iyo ntara, aravuga ko Nsengimana Alfred atarashwe na Polisi, ahubwo ngo yarashwe n’umucungagereza wa Gereza ya Ruhengeri yari afungiwemo.

Spt Emmanuel Hitayezu yatangaje ko uwarashwe NSENGIMANA Alfed yashakaga gutoroka nuko rero umucungagereza bari kumwe abonye agiye kumucika aramurasa.”

Spt Hitayezu yongeyeho ko umucungagereza, “yabanje kurasa isasu hejuru ntiyahagarara abonye rero amusizeho nuko aramurasa.”

Nsengimana Alfred ni umwe mu bagize itsinda ry’abantu 14 bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze gufungwa by’agateganyo iminsi 30, ku itariki ya 26 Werurwe 2014, kugira ngo ubushinjacyaha bukomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho birimo gukorana n’umutwe wa FDLR.

Nsengimana yarasiwe mu murenge wa Gashaki yabanje kuyobora mbere y’uko yimurirwa mu wa Cyuve.

Abajijwe icyatumye Nsengimana avanwa muri Gereza ya Ruhengeri akajyanwa mu Murenge wa Gashaki ari nawo yaje kugwamo, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yasobanuriye iki kinyamakuru ati, “Yari yasohotse muri gereza mu rwego rw’iperereza kuko dosiye ye iracyakorwaho iperereza kuko ntibari baburana mu mizi ubwo rero hari ibimenyetso bindi byari bigishakishwa hanyuma ageze aho yavugaga ko agiye kubyerekanira ahita yiruka ni ko kuraswa”

Abajijwe impamvu abo bacungagereza bamurashe yambaye amapingu aho gukoresha ubundi buryo butari ugusohora amasasu, Spt Hitayezu yavuze ko ubwo bageraga aho bagombaga gukura ibimenyetso bikenewe mu iperereza, nyakwigendera yaahise yiruka cyane bamwirukaho arakomeza ariruka, bigera aho barasa amasasu mu kirere ngo agire ubwoba baranamutangatanga, kugeza ubwo yageze mu ntambwe umucungagereza aba yemerewe kurasa imfungwa itorotse, araswa atyo.

Ipererereza ku iraswa ry’uyu muyobozi ngo rirakomeje.

Nyuma y’ifungwa rya Nsengimana hagati muri Mata 2014, abandi bayobozi batandatu bo mu Karere ka Musanze barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ya Muko na Gashaki ndetse n’umukozi w’akarere wari ushinzwe serivisi z’ubutaka nabo batawe muri yombi bakekwaho imikoranire ya hafi n’umutwe wa FDLR.

Previous Post

NYANZA: N’ubwo Amayaga yari atuwe n’abatutsi benshi, abarokotse ni mbarwa! Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 mu Murenge wa Muyira (Mu mafoto)

Next Post

Mu Rwanda, miliyoni 7,5 z’abantu zikoresha telefoni zigendanwa naho 20% by’abanyarwanda bakoresha Internet! Dore imibare mishya.

Next Post

Mu Rwanda, miliyoni 7,5 z’abantu zikoresha telefoni zigendanwa naho 20% by’abanyarwanda bakoresha Internet! Dore imibare mishya.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

RECOMMENDED NEWS

IGP Gasana yashimiye abapolisi b’u Rwanda bavuye muri Haiti akazi keza bakoze

7 years ago

Umukobwa wari mu marushanwa yo kubyina yahasize ubuzima ubwo yahanukaga agashinga ijosi hasi.

7 years ago

Bwa mbere isi irizihiza isabukuru y’amavuko ya Nelson Mandela kuva atabarutse

7 years ago

Abagera kuri 17 bahitanywe n’ igitero muri Nigeriya

7 years ago

FOLLOW US

  • 81 Followers
  • 45.8k Followers

BROWSE BY CATEGORIES

  • IBINDI
  • IKORANABUHANGA
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • IYOBOKAMANA
  • MU MAHANGA
  • OPINIONS
  • POLITIKE Y'U RWANDA
  • Politiki
  • SERVICE
  • UBUKUNGU
  • UBUREZI
  • UBUTABERA
  • UBUZIMA
  • UMUJYI WA KIGALI
  • Umurimo
  • UMUTEKANO
  • Uncategorized
  • URUKUNDO
  • VIDEWO

POPULAR NEWS

  • Mashami ashobora kuba yarasinyanye abasezerano na FERWAFA atazi icyo avuga.

    Mashami ashobora kuba yarasinyanye abasezerano na FERWAFA atazi icyo avuga.

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Nyuma y’imyaka 64, mu Rwanda hongeye kuvumburwa ubwoko bw’ikinyabuzima cyari cyarazimiye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Yiyahuye amaze kumenya ko yaryamanye n’uwo bahuje amaraso

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Demba Ba yavunitse imvune yateye ubwoba abakunzi ba ruhago ku Isi nzima

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Minisitiri w’Intebe MUREKEZI Anastase amaze kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko Gahunda ya Guverinoma nshya!

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
Makuruki

Tubagezaho amakuru asesenguye

Follow us on social media:

Recent News

  • Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari
  • Lionel Mesi yeretswe ikarata itukura ya mbere kuva akinira Barcelone
  • DR.Congo: Thambwe Mwamba akekwaho kunyereza miliyoni $7

Category

  • IBINDI
  • IKORANABUHANGA
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • IYOBOKAMANA
  • MU MAHANGA
  • OPINIONS
  • POLITIKE Y'U RWANDA
  • Politiki
  • SERVICE
  • UBUKUNGU
  • UBUREZI
  • UBUTABERA
  • UBUZIMA
  • UMUJYI WA KIGALI
  • Umurimo
  • UMUTEKANO
  • Uncategorized
  • URUKUNDO
  • VIDEWO

Recent News

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari

February 4, 2021
Lionel Mesi yeretswe ikarata itukura ya mbere kuva akinira Barcelone

Lionel Mesi yeretswe ikarata itukura ya mbere kuva akinira Barcelone

February 3, 2021
  • About
  • Advertise
  • Careers
  • Contact

© 2021 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result
  • Home

© 2021 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In