Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Kamena 2014, ku biro by’Akagali ka Karambo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro hatawuwe igisasu cyo mu bwoko bwa Gerenade ku biro by’ako Kagari.
Tukimenya ayo makuru twanyarukiye ku biro by’ako Kagali maze dusanga inzego z’umutekano zahageze, ndetse babasha no gukuraho icyo gisasu nta byo kirangiza.
Inzego z’Umutekano zahise zihagera zigitabazwa
Iki gisasu kigaragara ko gishaje cyasanzwe mu byatsi inyuma y’ibiro ahateganye n’idirishya ry’ibiro bikoreramo umuyobozi ushinzwe imibireho myiza muri ako Kagari. Nkuko twabitangarijwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Supt MBABAZI Modeste, bakaba babimenye bahurujwe n’abaturage. Ishami ry’Ingabo z’igihugu zishinzwe gutegura ibisasu na Polisi y’igihugu bahise bahagera maze babasha kugikuraho kidaturitse.
Abo mu ishami rishinzwe gutegura ibisasu bamaze kugikuraho
Mu kiganiro makuruki.com twagiranye n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Supt. Mbabazi Modeste , twamubajije niba hari uwo baba bakeka waba wazanye iki gisasu hano dore ko ibi biro by’Akagali ari bishya, maze adusubiza ko adusubiza ko bahawe amakuru n’abaturage ko hari igisasu cyasanzwe aho akaba asanga abaturage babikoze kubera ubukangurambaga bamaze iminsi bahabwa ko niba babonye ikintu batazi bagomba kubimenyesha inzego z’umutekano, ariko hari n’ababitoragura bakabishyira aho bakeka ko inzego z’umutekano ziri bubibone.
Tumubajije niba ntawe ukekwa waba wateze icyo gisasu, Supt. Mbabazi Modeste yadusubije ko kugeza iyi saha ntawe bakeka kuko uburyo bagisanzemo badakeka ko cyari giteze. Ati “oya ntago cyari giteze, igiteze kigira uko kiba kimeze, ariko uko bagisanze basanze kidateze, bahamagara abashinzwe gutegura ibisasu, baraza baragiterura baragitwara”
Iki gisasu gitahuwe nyuma yaho mu minsi ishize mu Mujyi wa Kigali no mu gihugu hagiye havugwa ibisasu biturikana abantu ndetse na za Gerenade zagiye ziterwa mu bice bitandukanye.