Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane mujyi wa Kigali habaye impanuka ahakunze kwitwa Rwandex, imodoka yari itwaye abagenzi ikaba igonganye n’ivatiri nto yari irimo umuhungu ari we Riderman, n’umukobwa. Barindwi akaba aribo bakomeretse, batatu muri bo bakomeretse cyane.Umuhanzi Riderman akaba yahise atabwa muri yombi akekwaho guteza iyo mpanuka.
Riderman amaze gutabwa muri yombi
Ambulance zatangiye gukora ubutabazi
Iyo mpanuka ibereye hagati ya sitasiyo ya lisansi SP na Dicentre
Polisi ikaba yahise ihagera itangira iperereza, ikaba yahise ita muri yombi umuhanzi Riderman ukekwaho kuba ari we wari uri mu ivatiri, ari nayo yateje impanuka.Nkuko amakuru atugeraho abivuga, ngo nyir’ivatiri(Riderman )amaze kubona ariwe uteje impanuka kubera umuvuduko imodoka yari ifite, yahise ashaka gutoroka icyakora Polisi iza kubasha kumuta muri yombi.Akaba yagonganye na Coaster yari itwaye abagenzi, bituma na minibus yari iri inyuma iza nayo baragongana.
Umuvugizi wa Polisi, ishami ryo mu muhanda Spt Ndushabandi JMV yemeje ayo makuru y’itabwa muri yombi rya Riderman, ndetse avuga ko nta byangombwa basanganye Riderman, gusa ngo bari kugenzura niba ko nta byangombwa byo gutwara yari afite cyangwa niba yari abifite.
Coaster yangiritse yahise ivanwa mu muhanda
Riderman wagaragaraga nk’uwanyoye, ngo yari ari kumwe n’umukobwa mu modoka ye.Abakomeretse imodoka zitwara abarwayi zatangiye kubageza kwa muganga, batatu akaba aribo bakomeretse cyane.
Ngiyo imodoka ya Riderman
Icyatumye umuhanzi Riderman adakomereka, ni uko imodoka ye yari ifite imipira ikingira (Airbag) yahise ifunguka kuko vola y’imodoka ye yendaga guhwana n’intebe.
Ndushabandi yavuze ko Riderman aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo kirenze amezi abiri nkuko amategeko abiteganya ku muntu wakomerekeje abantu barenze umwe.
Ferdinand M.