Polisi y’u Rwanda irongera kwibutsa abatwara ibinyabiziga kwitwararika kubahiriza amategeko y’umuhanda, kugirango birinde impanuka zidutwara abantu zikanangiza ibintu.
Ibi bisabwe nyuma y’aho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Kamena mu gihugu hose habaruwe impanuka 4 zabereye mu turere twa Nyagatare, Kirehe, Kamonyi Nyarugenge n’iyabereye mu karere ka Gasabo mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki ya 8 Kamena. Izi mpanuka zose zikaba zaguyemo umuntu 1 hanakomerekeramo abandi 14.
Iyi mpanuka yabereya mu karere ka Gasabo umurenge wa Kacyiru, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corola ifite pulaki nomero RAC 517 X yari itwawe na Duncan Mathieu Mugisha yataye umuhanda igonga inangiza ibiti 5 by’imikindo.
Umuvugizi wa Polisi ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda,
Superintendent of Police (Spt.) Jean Marie Vianney Ndushabandi, yavuze ko uyu Mugisha yari yasinze, bikaba aribyo byateye iyi mpanuka.
Iyi modoka ubu ikaba ifungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu gihe iperereza rikomeje
Supt.Ndushabandi yanavuze ko izindi mpanuka ziterwa ahanini no kutubahiriza amategeko, abashoferi baba bafite umuvuduko ndetse n’abatwara banavugira kuri telefoni.
Akaba yagize ati:” Turasaba abakoresha umuhanda baba abashoferi, abagenzi, abanyamaguru gukoresha umuhanda neza kugirango birinde impanuka kuko zigwamo abantu zikanangiza ibikorwa remezo”.
Spt. Ndushabandi yanibukije abatunze ibinyabiziga ko impanuka nyinshi ziterewa n’imodoka ziba zacitse feri, akaba yibukije buri wese ufite ikinyabiziga kujya gusuzumisha ikinyabiziga mu kigo cya Polisi gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga mbere y’uko bafata ingendo zitandukanye.