Nkuko tubikesha urubuga rwa Ministeri y’Ingabo, Ubuyobozi bwa Ministeri y’Ingabo buramagana cyane bikomeye ubwicanyi bwibasiye, umusirikare w’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Darfur, bunihanganisha umuryango wabuze uwabo!
ITANGAZO UKO RITEYE
RDF ibabajwe cyane n’urupfu rw’umusirikare w’u Rwanda waguye Darfur tariki 24 Gicurasi 2014.
Uyu musirikare w’intwari yapfuye ubwo Ingabo z’u Rwanda zatabaye zijya guhagarika imirwano yari hagati y’abarabu n’abo mu bwoko bwa Fur, mu metero nka 200 uvuye ku Kigo cy’ingabo zibungabunga amahoro i Kabkabiya, mu majyaruguru ya Darfur.
Umuvugizi w’Ingaboz’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita ati” Ubwo umugaba w’ingabo yegeraga hafi y’aho iyo mitwe yarwaniraga, igihande cyo mu bitwaje intwaro b’abarabu barashe ku ngabo z’u Rwanda, hanyuma abasirikare b’u Rwanda 3 barakomereka.
Umwe warashwe mu gatuza yaje kugwa mu bitaro bikuru, naho babiri bandi bakomereka bidakomeye. Ingabo zacu zishingiye ku butumwa zifite bwo kurengera abaturage no kwirwanaho mu gihe zitewe zarasanye n’abo bagizi ba nabi, zica bane mu bazirasheho”.
“Turamagana bikomeye ibitero ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro, zikora akazi kazo ko kurindira umutekano abaturage ba Darfur.Ntabwo Ingabo z’u Rwanda zaterwa ubwoba n’ibi bitero kandi zikomeje kurindira umutekano abaturage ndetse no kwirinda ubwazo zuzuza inshingano yo kubungabunga amahoro”. Ibi ni ibyatangajwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita.
bwa RDF bwihanganishije Umuryango w’umusirikare waguye ku rugamba hamwe n’Ingabo z’u Rwanda zabuze umwe mu bazo, amazina y’uwaguye ku rugamba azatangazwa tumaze kumenyesha umuryango we.
Imana imuhe iruhuko ridashira