Nyuma yaho Ingabo za Congo zinjiriye mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa gatatu tariki ya 11 Kamena 2014, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ Rwanda aratangataza ko Congo isabwe guhagarika ubushotoranyi butafite impamvu.
Abinyujije kuri Twtter ye Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Leta ya Kongo igomba kwitonda, ikareka ubushotoranyi butari ngombwa, (ndetse) ikabuza abasirikari bayo gukomeza kwambuka umupaka baza mu midugudu yo mu Rwanda”
Umuvigizi wa Leta y’u Rwanda, Madame Louise MUSHIKIWABO
Mu kiganiro yahaye Radio y’Igihugu MInisitiri Mushikiwabo yatangaje ko nk’u Rwanda batifuza intambara kuko igira ingaruka ku baturage, ariko avuga ko mu gihe ntayandi mahitamo yaba ahari u Rwanda rwiteguye kandi neza kurinda abaturage b’u Rwanda n’ubutaka bwabo.
Aganira na Radio mpuzamahanga ya BBC, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko yavuganye na mugenzi we wa Kongo akamusaba ko bareka ubushotoranyi bw’ingabo za Kongo zinjira mu Rwanda, ndetse amusaba ko bakwemerera ingabo zishinzwe kugezungura imipaka y’impande zombi, zikaba zakwinjira mu Rwanda zikagenzura nyirabayazana w’iki kibazo cyongeye kwaduka.
Umuvugizi wa Leta ya DR Congo, Lambert Mende
Naho ku ruhande rwa Kongo, umuvugizi wa Leta ya Kinshansa, Lambert Mende we aravuga ko kugaba ibitero mu Rwanda byatewe n’ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwa Kongo zigashimuta umusirikare wa Kongo zikamwicira mu Rwanda, ari byo byasembuye uburakari bw’abasirikare ba Kongo binjiye mu Rwanda.
Ibi ariko bihakanwa n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Madame Mushikiwabo uvuga ko aho imirwano yabereye ari mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, ati “Busasamana ni mu Rwanda si muri Congo” Minisitiri Mushikawabo asubiza Umunyamakuru.
Ubu bushyamirane bw’Ingabo za Congo n’iz’ u Rwanda bwaguyemo abasirikare bagera kuri batanu ba Leta ya Kongo.