Polisi y’igihugu ishami rikorera mu Ntara y’Amajyaruguru iratangaza ko imaze guta muri yombi umuturage wari ufite gerenadi agiye kuyigurisha.
Spt Hitayezu Emmanuel umuvugizi wa polisi akaba anakuriye ubugenzacyaha mu ntara y’amajyaruguru mu kiganiro n’ikinyamakuru izuba rirashe yemeje aya makuru ko uwo muntu yafatiwe mu gasantere ka Byangabo gaherereye mu murenge wa Busogo.
Yavuze ko uwo muntu yafatanywe gerenadi imwe yari mu gikapu bitandukanye n’amakuru yarimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ko yafatanywe igikapu cyuzuyemo gerenadi,
“Ni gerenade imwe si igikapu cyuzuye gerenade,yari ayifite mu gikapu twari twamenye ko hari umuntu yashakaga kuyigurisha noneho uwo muntu araza aduha amakuru n’uko turakurikirana turagenda turamufata aje kuyitanga”.
Spt Hitayezu akomeza avuga ko polisi ikomeje gukora iperereza kuri uyu muntu mu rwego rwo kumenya niba nta bandi bantu bakoranaga.
Muri aka karere ka Musanze, hashize ibyumweru bibiri polisi ishyikirije ubushinjacyaha abantu 13 bakekwaho gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.
Spt Hitayezu arakangurira abaturage gutungira agatoki polisi umuntu wese bakeka ko yaba atunze ibikoresho bya gisirikare mu buryo butemewe n’amategeko,
Yasabye kandi ababa batunze ibikoresho bya gisirikare mu buryo bunyuranyije n’amategeko kubishyikiriza polisi mu maguru mashya bataratabwa muri yombi kuko ngo nibafatwa bazahanwa by’intangarugero,
Uyu umaze gufatanwa gerenadi ubu afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza iherereye mu karere ka Musanze.
Inkuru dukesha Umunyamakuru w’Izuba rirashe