(photo Kigali to Day)
Mu gihe Umuvigizi wa Leta ya Kongo Lambert Mende yari yatangrije ikinyamakuru Jeune Afrique ko abasirikari batanu bapfuye mu mirwano yahuje ingabo za Kongo n’u Rwanda ku wa gatatu ushize ari ab’u Rwanda bambitswe imyenda ya Kongo, mu ijoro ryakeye iyi mirambo yaraye ishyikirijwe Leta ya Kongo yaraye ishyikirijwe imirambo y’abasirikare bayo ku bufatanye n’imiryango ya Croix Rouge y’ibihugu byombi.
Nkuko tubikesha mugenzi wacu uhereye mu Karere ka Rubavu twavuganye muri iki gitondo, iki gikorwa cyabaye nta muyobozi n’umwe ku ruhande rwa buri gihugu kikaba cyabereye ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Kongo.
(photo Kigali to Day)
Keta ya Kongo ngo yari yasabye ko abasirikare bayo bishwe banyuzwa mu kibaya kigabanya u Rwanda na Kongo ariko u Rwanda rurabyanga ruhitamo ko banyuzwa ku mupaka nkuko abandi basirikari b’iki gihugu bafatirwa muri Kongo banyuzwa ku mupaka ku mugaragaro.
Amakuru atugeraho aturuka I Rubavu aravuga ko muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu haramutse ituze, kuko ingabo za Kongo zasubiye inyuma nyuma yaho k’umunsi w’ejo ubwo zageragezaga kurasa mu Rwanda zakubiswe inshuro ziva mu birindiro byazo zijya nko mu birometero nka 2 bajya hafi y’iKirunga cya Nyiragongo kiri inyuma y’ikibaya kigabanya ibihugu byombi. Ingabo z’u Rwanda zikaba ziri hafi y’umupaka aho ziryamiye amajaja.
Turakomeza kubakurikiranira aya makuru y’bibera muri aka Karere.