uruganda rutunganya amazi n’imitobe ruri mu karere ka Bugesera ahitwa Nyamata mu mujyi hafashwe n’inkongi y’umuriro.
umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba Nsengiyumva Benoit yatangarije IGIHE ko ari inkongi yoroheje ka kandi Polisi yatabaye hakiri kare bikaba byanarangiye.Yagize ati : “Ntabwo ari uruganda ruri gushya cayngwa inzu n’ibintu by’amadeshe bisigara iyo bari gukora imitobe ,ntiturabimenya neza biravugwa ko byatewe n’abana bato ngo batayemo agashirira ndetse banabafashe n’ubu Polisi iri kuwuzimya ntabwo bikomeye.”
Ngo nta kintu gikomeye cyangiritse uretse imyanda iva mu ruganda niyo yahiye.