Polisi y’u Rwanda yashyizeho itsinda rishinzwe kugenzura icyaba gitera inkongi z’umuriro zimaze iminsi zibasiye igihugu.Iryo tsinda rizaba rigizwe kandi n’abantu bavuye mu kigo gishinzwe amazi isuku n’isukura (EWSA), Minisiteri y’ibikorwa remezo n ‘ikigo gishinzwe imyubakire.
Mu byumweru bibiri gusa inkongi z’umuriro eshanu zimaze kuba , harimo n’inkongi yibasiye gereza ya Rubavu igahitana batanu.
Nubwo hari bamwe bemeza ko izo nkongi ziterwa n’ibikoresho by’amashanyarazi bishaje cyangwa kudacunga bihagije umuriro w’amashanyarazi , ngo nta wahita yemeza ko hari ababyihishe inyuma nk’uko byagenze ku nkongi yibasiye ikigo cy’amashuri cya Byimana , aho abana bamwe bigaga muri icyo kigo aribo bafashwe babyihishe inyuma.
Iryo tsinda kandi rizagenzura uburyo bw’imyubakire y’inzu ziriho ndetse n’izindi ziri kubakwa hirya no hino mu gihugu.Bakazanasobanurira abafite amazu n’abaturage muri rusange uko ushobora kwirinda inkongi ndetse n’uburyo bwo kwitabara mu gihe habaye ikibazo cy’inkongi.
Mu gukomeza kongera ubushobozi bwo kurwanya inkongi z’umuriro , Polisi igiye kugura izindi modoka 6 zishinzwe kuzimya umuriro bitarenze uyu mwaka , no mu ntangiriro z’umwaka utaha bakazaba baguze izindi 10.
Ferdinand M.