Mu gihe Polisi y’u Rwanda imaze iminsi mu bukangurambaga bwo kwigisha abakoresha umuhanda kutangiza ibidukikije, Polisi y’u Rwanda ishami ry’umutekano wo muhanda ryatangiye gushyira mu bikorwa kubangiza ubusitani bwo mu Mujyi wa Kigali.
Ubwo twageraga hafi y’Umurenge wa Gitega ku muhanda werekeza I Nyamirambo twazanze abapolisi bari kwampika ingufuri zifunga amapine zibizwi ku izina rya cashi pawa imodoka y’ivatiri yari iparitse mu busitani buri ruguru y’amazu y’abaturage.
Ubwo bari bamaze kuyifunga bategereje Break down iza kuyiterura
Mu kiganiro twagiranye n’Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Ndushabandi Jean Marie Vianney yatubwiye ko imodoka bene nk’izi zangiza ubusitani bihanwa kimwe nko kurira bordire y’umuhanda, ariko ikirenzeho zirafatwa kugeza nyirayo yishyuye amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150.
Umuvugizi wa Traffic Police SP NDUSHABANDI Jean Marie Vianney
Uretse n’ibinyabiziga n’umuntu unyuze mu busitani n’umuntu ukandagiye mu busitani arafatwa agafungwa kugeza yishyuye amande angana n’ibihumbi 10 kuri konti y’Akarere gaherereyemo ubwo busitani.