Ejo kuwa gatanu nibwo hari hateganyijwe imyigaragambyo mu mujyi wa Kisangani, imyigaragambyo yari yateguwe na Sosiyete Sivile yo kwamagana ituzwa ry’abahoze ari abarwanyi ba FDLR i Kisangani.Icyakora iyo myigaragambyo ntiyitabiriwe n’abaturage kuko ibikorwa byakomeje uko bisanzwe muri uwo mujyi.
Bamwe mu barwanyi ba FDLR
Iyo myigaragambyo yari yiswe “Kisangani,umujyi wapfuye” yari itegenyijwe kubera mu mujyi wa Kisangani rwagati.Icyakora abaturage ntibayitabiriye ahubwo ibikorwa byakomeje nk’ibisanzwe.Abaturage , amamodoka byose byagendaga mu mujyi nk’ibisanzwe.Amaduka na za butiki byari bifunguye kuva mu gitondo kugeza ku mugoroba.
Icyakora nubwo iyo myigaragambyo ititabiriwe , ingabo na Polisi bari boherejwe ari benshi muri ako gace gucunga umutekano.
Iyo myigaragambyo yari yatangajwe ku wa gatatu , Sosiyete Sivili ihamagarira abaturage kuza kwamagana ituzwa ry’inyeshyamba za FDLR i Kisangani ,umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda .
Kuri uyu wa gatanu umuvugizi wa Leta Kongo Lambert Mende yageze i Kisangani , aho biteganyijwe ko azahura n’abagize Sosiyete Sivile baturutse mu ntara ya Equateur, muri Nord na Sud Kivu.
Abantu batandukanye bagaragaje ko batishimiye ituzwa ry’abarwanyi ba FDLR muri Kisangani , ndetse Sosiyete Sivile yo yemeza ko kubatuza muri ako gace ari uguha urubuga intambara.Urubyiruko rwo mu ntara ya Orientale rwandikiye ibaruwa guverineri w’iyo ntara Jean Bamanisa rumusaba ko FDRL itatuzwa muri ako gace.
Ferdinand M.