Umwaka utaha mu Rwanda hazigishwa amasomo y’ubwenge buhangano (AI) na robots

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umuyobozi mukuru wa REB Dr Nelson Mbarushimana yabitangarije ku kibuga cy’indege cya Kanombe kuri uyu wa mbere ubwo yakiraga abanyeshuri bo mu Ishuri ryisumbuye rya Kayonza Modern bageze i Kigali bavuye mu marushanwa mu Busuwisi.

 

Muri aya marushanwa mpuzamahanga yahuje ibihugu 6 aba bana bahagarariye u Rwanda babonye umwanya wa 2. Ibihugu 6 byayitabiriye ni Kenya, u Rwanda, Ubusuwise, Ubuhinde, Ubudage na Leta Zunze Ubumwe za America.

 

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Uburezi bw’Ibanze, REB Dr. Nelson Mbarushimana avuga ko bitarenze Nzeri uyu mwaka mu nteganyanyigisho y’uburezi mu byiciro byose hazaba hashyizwemo amasomo y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano na robotse.

 

Ministiri w’ikoranabuhanga Ingabire Paula aherutse kubwira abitabiriye inama mpuzamahanga ku iterambere ry’isi ( World Economic Forum) yabereye mu Buhinde ko u Rwanda ruzinjiza arenga Miliyoni 500 z’amadorali ya Amerika mu myaka 5 nirumara kwinjiza ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano mu mibereho ya buri munsi y’abanyarwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:11 am, Jul 5, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 63 %
Pressure 1015 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:03 am
Sunset Sunset: 6:04 pm

Inkuru Zikunzwe