Nyuma y’uruzinduko rw’akazi yagiriye mu Rwanda kuva kuwa 10 Kanama Umwami Muswati III wa Eswatini yakomereje mu gihugu cya Uganda. Ahamagarira ibihugu bya Afurika kunga ubumwe niba bishaka iterambere.
Ku kibuga cy’indege cya Entebe Umwami Muswati III n’umwamikazi bakiriwe na Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda ubwe.
Muri uru ruzinduko Ubwami bwa Eswatini byasinyanye amasezerano n’igihugu cya Uganda y’ubufatanye mu by’ubuhinzi ndetse hashyirwaho komite yo gukurikirana ubu bufatanye bw’ibihugu byombi.
Umwami Muswati yavuze ko isinywa ry’amasezero y’isoko rusange rya Afurika ndetse n’ubufatanye mu by’ubukungu bw’ibihugu bya Afurika ariyo nzira rukumbi yo kwigobotora ubuhake bw’ibihugu bikomeye muri Politiki. Bikaba byatanga ubwigenge bwuzuye ku banyafurika.
Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda nawe wakurikiranye isinywa ry’aya masezero, yavuze ko kuva Uganda yatahura Peteroli, twasabye abavandimwe bo ku mugabane wa Afurika kuza tugafatanya kuyibyaza umusaruro.
Umwami Muswati III yageze muri Uganda nyuma yo gusura icyanya cy’inganda cya Kigali kiri I Masoro. Biteganijwe ko aramara iminsi 3 y’uruzinduko rw’akazi ku gihugu cya Uganda.