Umwami wa Jordania yohereje intumwa kunoza umubano n’u Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Intumwa z’umwami wa Jordania mu Rwanda ziyobowe na Senateri Abdul-Hakeem Mahmoud Al-Hindi ukuriye Komisiyo y’ubulerarugendo n’umurage muri Sena ya Jordania. Zakiriwe na Perezida wa Sena w’u Rwanda Hon Dr.Kalinda François Xavier.

Senateri Abdul-Hakeem Mahmoud Al-Hindi yatangaje ko uru rugendo ruri mu rwego rwo kurebera hamwe uko ibihugu byombi byanoza amasezerano y’ubufatanye byasinyanye umwaka ushize. Yavuze ko Umwami wa Jordania aha agaciro umubano mwiza n’u Rwanda ari nayo mpamvu yahisemo kohereza izi ntumwa ubwe.

Izi ntumwa kandi zanagiranye ibiganiro n’abasenateri bagize Komisiyo y’iterambere n’ubukungu. Ibiganiro byibanze ku bufatanye mu rwego rw’ubukerarugendo ndetse no kwakira abashyitsi bagana ibi bihugu.

- Advertisement -

Umwaka ushize ibihugu by’u Rwanda na Jordan byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo politiki, uburezi, ubucuruzi ndetse no kuvanaho visa ku badipolomate n’abandi bafite pasiporo za serivisi.

Ibihugu byombi kandi byari bisanganywe ubufatanye mu nzego z’umutekano n’igisirikare by’umwihariko mu kurwanya ubuhezanguni n’iterabwoba.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:03 pm, Sep 9, 2024
temperature icon 30°C
scattered clouds
Humidity 29 %
Pressure 1010 mb
Wind 11 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe