Nyuma y’iraswa ry’umuyobozi wa Hamas Ismail Haniyeh, umurambo we bitagenijwe ko usezerwaho bwa nyuma mu murwa mukuru wa Iran Teheran. Ibihumbi by’abaturage ba Iran bazindukiye muri uyu muhango baririmba indirimbo zisaba kumuhorera.
Muri uyu muhango byitezwe ko hashobora kivugirwa ijambo rikomeye n’umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei ari nawe urayobora umuhango wo gushyingura umuyobozi wa Hamas.
Umuyobozi wa Hamas bikekwa ko yivuganwe n’ingabo za Isiraheli. Yishwe kandi nyuma gato y’urupfu rwa Fuad Shukr wayoboraga umutwe wa Hezbollah nawe uherutse kwicwa n’abakekwa kuba ingabo za Isiraheli.
Akanama k’umuryango w’abibumbye kita ku mahoro ku isi kateguye inama y’igitaraganya yiga ku mutekano no gushaka icyahagarika intambara hagati ya Isiraheli n’ibihugu bigaragaza ko bishobora kuyiviraho inda imwe.
Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika Anthony Brinken yahise asaba ko habaho ibihe by’agahenge. Intambara ikaba ihagaze muri aka karere k’uburasirazuba bwo hagati. Kuri Blinken ibiganiro byose bibanzirizwa n’uko mbere na mbere imbunda zaba zitacyumvikana.
Ntacyo Hamas yari yatangaza ku rupfu ry’umuyobozi wayo rwabereye ku butaka bwa Iran.