Uruganda rutunganya urumogi ruzuzura mu kwa cumi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Imirimo yo kubaka uruganda rutunganya urumogi mu karere ka Musanze yari iteganijwe kurangirana n’ukwezi kwa Gicurasi, izarangira mu ntangiro z’ukwezi k’ukwakira.

Uru ni uruganda ruri kubakwa n’isosiyete ya King Kong Organics (KKOG). Isosiyete isanzwe imenyerewe mu bihugu byinshi mu gutunganya ibikomoka ku rumogi. Yanahawe y’Uburenganzira bw’imyaka 5, bwo guhinga no gutunganya urumogi mu Rwanda.

Umuyobozi wa KKOG Rene Joseph yatangaje ko ubu inyubako zigeze ku gipimo cya 70%. Ndetse ko bitarenze icyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa Cumi uyu mwaka byose bizaba biri ku murongo. Iyi Sosiyete ivuga ko yabanje gushora igice kimwe cya Milioni 10 z’amadorali ya Amerika mu kugura ibikoresho bizifashishwa, mu nyubako, mu kwishyura ubutaka ndetse no mu gushaka imbuto igezweho y’urumogi.

- Advertisement -

Umuyobozi wa KKOG Rene Joseph avuga ko gutunganya urumogi bizashoboka cyane kuko Guverinoma y’u Rwanda yabemereye kubaha Miliyoni 3 z’amadorali ya Amerika muri iyi mirimo.

Iyi Sosiyete ivuga ko mu mezi ari hagati y’ane n’atandatu ngo yiteguye gutanga ibiro nibura 5,000 by’urumogi kuri hegitari imwe izaba yahinzwe.

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kivuga ko cyamaze gutanga Hegitari 35 ku bashoramari 5 b’intoranywa muri ubu buhinzi. Buri mushoramaro ngo yahawe hegitari 5 yihariye ndetse bose ngo bakazahurira ku zindi hegitari 10. Zizaba zirindiwe umutekano ku rwego rwo hejuru mu karere ka Musanze.

Guverinoma y’u Rwanda yemeye kugeza ibikorwaremezo birimo imihanda, umuriro w’amashanyarazi, uruzitiro na  camera zicunga umutekano muri icyi cyanya kigiye guhingwamo urumogi.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024 u Rwanda rwashoye Miliyoni 700 Frw muri iri shoramari ryo guhinga no gutunganya urumogi. Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari biteganijwe ko hazashorwa Miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abasobanukiwe iby’iri shoramari ry’urumogi rukoreshwa mu buvuzi bavuga ko hegitari imwe y’urumogi ishobora gusarurwaho Miliyoni 10 z’amadorali ya Amerika. Ni amafaranga akubye inshuro 30 asarurwa kuri hegitari imwe y’indabo. Igihingwa nacyo kiri mu byinjiriza u Rwanda atubutse.

Ibihugu byihariye isoko ry’urumogi rukoreshwa mu buvuzi ku mugabane wa Afurika birimo Nigeria isaruramo Miliyari 15.3$. Ethiopia isaruramo Miliyari 9.8$ na Maroc isarura Miliyari 3.5$.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:54 pm, Dec 7, 2024
temperature icon 24°C
broken clouds
Humidity 57 %
Pressure 1011 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:44 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe